English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kirehe:Abaturiye umupaka wa Rusumo barasaba kwegerezwa udukingirizo

Abaturage biganjemo abakora ingendo n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubilika ya Tanzaniya ahazwi nko ku mupaka wa Rusumo barasaba kwegerezwa udukingirizo no koroherezwa mu kutubona kuko ngo byabarinda ibyago byo kwandura agakoko ka Virusi itera SIDA.

Ubwo ibitangazamakuru bikora inkuru zibanda ku buzima byibumbiye mu rugaga rw'abanyamakuru bibanda ku buzima ABASIRWA, ubwo basuraga uyu mupaka kuwa 28 Ugushyingo 2023 muri gahunda y'ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA basanze kuri uyu mupaka hakiri ikibazo cyo kutoroherwa no kubona udukingirizo mu mvugo y'abaturage bati bituma tumanuka "Kizimbabwe".

 

Nkurikiyimana Eric Umwe mu baturage baganiriye n'ikinyamakuru Ijambo yavuze ko udukingirizo kugirango utubone bisaba kujya ku kigo nderabuzima cyangwa kudushaka mu maduka, aho kamwe ari igiceri cy'ijana bikaba bibagora, ugasanga niba yabonye umukiliya basambaniye aho.

Umwe mu baturage yagize ati”Umugabo araza azanye amafaranga mukaba mukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera  kugorwa no kubona udukingirizo mu buryo bworoshye, niyo Leta ituzanye dushira vuba,kwa muganga baradutanga ariko usanga bigoye, turasaba ko twashirwa ahantu henshi kandi ku buntu tukaboneka  isaha yose na nijoro bikaba akarusho". Uyu muturage asaba ko hashirwaho ahantu henshi hahoraho bagenda bakura udukingirizo tw'ubuntu ababishoboye bakajya batugendana.

Uwineza Esperance nawe yagize ati:"urujya n'uruza rutuma duhura n'abambuka benshi bamwe bakakwereka amafaranga wabona agiye ku gucika ukemera mu karyamana niba yanduye SIDA nawe akaba arayiguteye,turifuza ko ibyakorwaga byakongerwa mo imbaraga udukingirizo tukiyongera bamwe bakajya batugendana."

Ubuyobozi bw'ibitaro by'Akarere bya Kirehe buvuga ko buherutse gukora ubukangurambaga mu mezi ashize aho hatanzwe udukingirizo turenge 50.000 dushirwa ahahurira abantu benshi ndetse no ku mupaka mu rwego rwo gufasha abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

 

 

Dr Munyemana Jean Claude umuyobozi mukuru w'Ibitaro bya Kirehe yagize ati:"ku bijyanye n'udukingirizo, dukora ibishoboka byose ngo tugere ku badukeneye, mu bukangurambaga buherutse gukorwa  twa dutanze ku masantire yose,tudutanga ku muhanda ugera Rusumo ariko niba twarashize tugiye kubikurikirana tutwongere mu rwego rwo kurinda abaturage kwandura."

Uyu muyobozi yemeza ko umurenge uturiye umupaka wa Rusumo ariwo ugaragaramo ubwandu bwinshi ahanini ugereranyije n'ahandi mu karere, kubera urujya n'uruza ruhagaragara.

 

 

Mukandasira Janviere umuyobozi w'akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yavuze ko bimwe mubyo bakoze mu korohereza abaturage harimo kubona udukingirizo, ku twegereza ahahurira abantu benshi ndetse avuga ko bazarushaho gushiramo imbaraga.

 Agira ati:"udukingirizo twatwegereje udusantire,ahantu hahurira abantu benshi ikindi twibanze ku muhanda ujya ku mupaka wa Rusumo aho usanga ubusambanyi bwiganje cyane kubera urujya n'uruza rw'abashoferi bambukiranya umupaka.

Icyo tubizeza ni ukongera imbaraga,haba mu kurushaho kubegereza udukingirizo, ubukangurambaga bwo kwirinda no kubakangurira kudukoresha kuko hari aho twasanze batabikozwa."

Ubuyobozi bwo mu karere ka Kirehe bwemeza ko mu abaturage batuye Akarere bose barenga ibihumbi 450,  abagera ku bihumbi 5010 banduye agakoko gatera SIDA.

Hafashwe ingamba zigamije kubakurikirana bagafashwa gufata imiti,no kwiteza imbere aho bakurikiranwa hifashishijwe ibitaro bya Kirehe,ibigo nderabuzima bigera kuri 19 bikorera mu karere biri mu mirenge itandukanye.

 



Izindi nkuru wasoma

Nyagatare:RBC n'abafatanyabikorwa bayo bahawe umukoro wo kugeza udukingirizo mu byaro

Rwamagana:RBC yahwituye abagiterwa ipfunwe no kujya kugura udukingirizo

Uburusiya:Ibitangazamukuru bitagira umupaka byafungiwe imbugankoranyambaga

Bugesera:Abarokotse Jenoside barasaba ko ahabereye ubwicanyi ndengakamere hashyirwa ibimenyetso

Musanze:Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ko inzu zabo zasanwa zitarabagwaho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-29 12:55:04 CAT
Yasuwe: 134


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KireheAbaturiye-umupaka-wa-Rusumo-barasaba-kwegerezwa-udukingirizo.php