English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Hafi y’umupaka w’u Rwanda na DRC humvikanye amasasu yaguyemo umusirikare umwe wa FARDC

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo humvikanye amasasu menshi yaguye mo umusirikare umwe wa FARDC,babiri barafatwa abandi bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko uwapfuye ndetse  n’abatawe muri yombi bari abasirikare bari bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bashaka kwinjira mu Rwanda mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Ibyo byabereye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu.Nta nzego z’ubuyobozi ziragira icyo zitangaza ku byabaye gusa amakuru avuga ko hari bugire igitangazwa mu gihe umuryango (EJVM) uraba umuze kugera aho byabereye ndetse umaze no gukora raporo y’ibyabaye .

Ibi bikomeje kuvugwa mu gihe umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC zifatanije n’ingabo za SADC bakomeje imirwano imaze no guhitana bamwe bo mu ngabo za SADC zigizwe ahanini n’ingabo zo muri Afuruka y’Epfo.



Izindi nkuru wasoma

Bamwe mu basirikare ba FARDC bakomeye muri Kivu ya Ruguru biyunze kuri M23

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

FARDC yakiriye izindi ndege shya zisimbura izahanuwe na M23

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-16 09:28:30 CAT
Yasuwe: 1332


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuHafi-yumupaka-wu-Rwanda-na-DRC-humvikanye-amasasu-yaguye-mo-umuntu-umwe.php