UEF Champions League: Abasore ba Carlos Anceloti bitwaye neza imbere ya Manchester City.
Kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ikipe ya Real Madrid yakinnye umukino ubanza wa Kamparamaka n’ikipe ya Manchester City abasore batozwa na Carlos Anceloti bitwara neza, aho babashije gutsinda Manchester City ibitego 3-2.
Ku munota wa 25, ikipe ya Manchester City yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Erling Braut Halaand. Ni umupira wahawe Erling Halaand arawufunga ahereza Jack Grealish awuhereza Josko Gvardiol awuha Halaand ahita ashyira mu izamu.
Ikipe ya Manchester City yakomeje kwataka cyane, ku munota wa 23 yaje kuzamukana umupira ariko Kevin Debryine ageze mu rubuga rw’umizamu wa Real Madrid bawukuraho ntacyo akoze.
Ikipe ya Manchester City ku munota wa 35, yakomeje kwataka cyane ikipe ya Real Madrid nyuma yaho Phil Foden yinjiye mu kibuga. Ikipe ya Manchester City yaje kubona amahirwe akomeye cyane ku ishoti Halaand yateye rikomeye rigakurwamo na Dani Cebalos.
Ku munota wa 42, ikipe ya Real Madrid yabonye uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Fede Valverd ariko umupira uca hejuru y’izamu wabonaga umuzamu wa Manchester City yawukozeho ariko abasifuzi banga gutanga Koroneri.
Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, ikipe ya Real Madrid yahanahanye umupira mu rubuga rw’umizamu wa Manchester City ariko myugariro Roben Diaz akuramo ishoti ryari ritewe na Kylian Mbapé bahawe Koroneri ntiyagira icyo ibyara, igice cya mbere kirangira Manchester City itsinze igitego 1-0.
Igice cya kabiri, ikipe ya Manchester City yagarutse yataka izamu rya Real Madrid ndetse iza guhusha igitego ku munota wa 46 ku ishoti rikomeye ryatewe na Erling Halaand ariko rifata ipoto ntiryajya mu izamu.
Ku munota wa 54, ikipe ya Real Madrid yazamukanye umupira wihuta cyane binyuze ku ruhande rwa Rodrygo Goes ahereza umupira mwiza cyane Kylian Mbapé ateye mu izamu Ederson awukuramo bikomeze kuba 1-0.
Ku munota wa 60, ikipe ya Real Madrid yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Dani Cebalos itewe neza umupira usanga aho Kylian Mbapé yari ahagaze ahita ashyira mu izamu ikipe zihita zinganya igitego 1-1.
Ku munota wa 66, ikipe ya Real Madrid yari yihariye umupira yaje kubona amahirwe ku mupira mwiza wari utanzwe na Vinicius Jr ariko Kylian Mbapé ateye mu izamu umupira ukubita ipoto ariko bahita bamusifura ko yari yaraririye.
Ku munota wa 78, ikipe ya Manchester City yahawe penalite ku ikosa ryari rikorewe Phil Foden ihabwa Erling Halaand atsinda igitego cya kabiri, Manchester City ikomeza kuyobora umukino ku bitego 2-1.
Ku munota wa 86, ikipe ya Real Madrid yabonye igitego cyatsinzwe na Ibrahim Diaz wari umaze iminota micye yinjiye mu kibuga asimbuye. Ni igitego cyaturutse ku ishoti ryari ritewe neza na Vinicius Jr ukurwamo n’umuzamu ariko umupira usanga aho Ibrahim Diaz ahagaze ahita atsinda.
Mu minota 3 y’inyongera, ikipe ya Real Madrid yabonye amahirwe akomeye cyane ku makosa ya ba myugariro ba Manchester City, umupira uzamukanwa na Vinicius Jr arobye umuzamu Jude Bellingham ahita atsinda igitego cya 3 umukino urangira ikipe ya Real Madrid itsinze ibitego 3-2.
Uyu wari umukino ubanza waberaga kuri sitade ya Manchester City, undi mukino wo kwishyura uzaba tariki 19 Gashyantare 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show