Vinicius Jr. yerekanye umutima wa siporo imbere y’abafana ba Manchester City.
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ukomoka muri Brazil Vinicius Jr, yannyeze abakunzi ba Manchester City kubera ikimenyetso bamweretse.
Mu ijoro rya cyaye ryo ku wa 11 Gashyantare 2025, hakomeje imikino ya kamparamaka (Playoff) ya UEFA Champions League. Ni umukino wahuzaga ikipe ya Real Madrid yari yasuye ikipe ya Manchester City mu gihugu cy’ubwongereza, Etihad aho iyi kipe ikinira.
Ikipe ya Real Madrid yaraye ibonye intsinzi y’ibitego 3-2 imbere ya Manchester City. Abakinnyi ba Real Madrid nyuma y’umukino bagize ibyo batangaza bijyanye no kuba babonye intsinzi mu gihe byari bigoranye cyane.
Muri uyu mukino abakunzi ba Manchester City bari bafite icyapa kinini cyane kinnyega rutahizamu wa Real Madrid Vinicius Jr, kubera uko amaze iminsi yifata nyuma yaho Rodri ukinira Manchester City amutwaye Ballon D’Or. Iki cyapa cyari cyanditseho amagambo abuza Vinicius Jr gukomeza kurira kubera kudahabwa Balloon D’Or.
Si ibyo gusa kuko Vinicius Jr muri uyu mukino yafataga umupira abakunzi ba Manchester City bari muri Sitade, bakamukomera cyane ari nako bamwereka icyo kimenyetso bari bafite.
Nyuma yaho ikipe ya Real Madrid itsinze igitego cya 3 cyayihejeje intsinzi ndetse Vinicius Jr agahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino, yaje guha ubutumwa abakunzi ba Manchester City abereka ku mwambaro wa Real Madrid ahari ibikombe 15 bya Champions League ababwira ko bagerageza bakabigeraho ubona arimo gusa nk’unnyega iyi kipe.
Andi magambo Vinicius Jr yatangaje nyuma y’umukino yavuze kuri iyi ntsinzi ya Real Madrid, avuga ko atabona uko asobanura ibintu biba kuri Real Madrid mu mikino ya Champions League ariko bakinnye uyu mukino bashaka gutsinda.
Yagize ati ” Biragoye gusobanura ibintu biba kuri Real Madrid muri Champions League. Gusa wabonaga ko dushaka gutsinda, Niyo yari intego yacu ndetse na gahunda yacu.”
Gutsinda uyu mukino kwa Real Madrid byayihereje amahirwe menshi cyane yo kugera muri 1/8 cya Champions League kuko uyu mukino yitwaye neza iri hanze. Umukino wo kwishyura uzaba tariki 19 Gashyantare 2025, ubere mu gihugu cya Esipanye kuri Santiago Bernabeau.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show