Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.
Abahanzi Nyarwanda biganjemo abo mu kiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda batanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Rubavu mu rugendo rutangiza ibitaramo bitandukanye bazakorere ku butaka bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2025.
Iki gitaramo cyo gutangira umwaka no kumurika Album, kiswe 2X3 cyaranzwe no kwizihirwa mu ndirimbo zigezweho no kwishimira indirimbo zinyuranye kuko abacyitabiriye batashye banyuzwe.
Iki gitaramo cya Thomson na Fica Magic cyabereye mu mujyi wa Gisenyi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2025. Cyaranzwe n’indirimbo zinyuranye ziganjemo iz'umuhanzi Kandida Perezida uzwi nka Thomson uri mu bafite izina riremereye mu Karere ka Rubavu n'abandi bahanzi nyarwanda batandukanye, kitabiriwe kandi n’abaturage mu ngeri zitandukanye.
Muri iki gitaramo umuhanzi Thomson na Fica Magic bashyize hanze Album ya Gatatu, iya Habimana Thomas wamenyekanye ku mazina ya Thomson wanigeze kugerageza gushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu matora aherutse iye yiswe Ubuyobe mu gihe iya mugenzi we Ntwali Patient uzwi ku mazina nka Fica Magic we yayise Umugisaha.
Igitaramo kiswe 2X3 bivuze ko ari abahanzi babiri bashyize hamwe Album buri wese ku ncuro ya gatatu.
Kuri Album Ubuyobe ya Thomson hariho indirimbo zitandukanye harimo Ubutwari, Igitambo, Ubuyobe, Isezerano, Umunzani n'izindi zitandukanye.
Umuhanzi, mwalimu akaba nugifite inyota yo kuzayoboraho u Rwanda Thomson aganira n'Ikinyamakuru Ijambo.net yavuze ko umuzingo w'indirimbo we yawise Ubuyobe agendeye ku buzima urubyiruko rubayemo ashaka gutanga ubutumwa.
Fica Magic nawe wasohoye Alubumu yise Umugisha hariho indirimbo yakoranye na Mr Orange, Gizo-G n'izindi zitandukanye.
Biteganyijwe ko nyuma yo kumurika iyi Album muri Rubavu bazakomereza mu mugi wa Kigali, Muhanga na Musanze mu rwego rwo kwagura ibihangano byabo no kugera ku bakunzi babo. Aho bazajya hose bazajya bafatanya n'abahanzi bari mu rugo.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show