English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump na Melania Trump bagaragaje ibyishimo bisendereye nyuma y’umuhango wo kurahira.

Nyuma y’umuhango wo kurahira wabaye tariki ya 20 Mutarama 2025, Donald Trump n’umugore we Melania Trump bagaragaje ibyishimo bitagira ingano mu birori byabereye mu Mujyi wa Washington DC.

Iki gikorwa cyagaragaje uburyo Trump yishimiye gusubira mu mwanya wa politiki, akaba ari mu gihe cya kabiri yatorewe, nyuma yo kumara imyaka ine ku butegetsi. Uyu muhango kandi wagiye ushyigikirwa n’imiryango myinshi n’abashyigikiye politiki ye.

Donald Trump n’umugore we Melania Trump, bagiye ku rubyiniro barabyina, nyuma baza kwiyungwaho na JD Vance wabaye Visi Perezida wa Donald Trump n’umugore we (Second Lady) Usha Vance.

Ibi ni ibirori byari byateguwe mu gushimira Donald Trump ufatwa nka Commander In Chief mu gisirikare cya Amerika.

Mu ijambo rye imbere y’imbaga , yagize ati: ”Ntabwo nigeze ngira ibyishimo nk’ubu ngubu mfatwa nka Commander In Chief.”

Mbere y’uko ava ku rubyiniro, Donald Trump yafashe inkota nini , akata umutsima (Cake), arangije abaza abari aho ati:”Ese hari undi waba wifuza kuri uyu mutsima?”.

Melania Trump, nk'umugore w'umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yagaragaje ishusho y'ubufatanye n'icyubahiro, aho yagaragaye mu myambaro ishimangira ubwiza n'icyubahiro cy'umuryango wabo.

Ibirori byabo byagaragaje uburyo bakomeje gufata imyanya y'ingenzi mu buzima bwa politiki, ndetse bigaragaza ko ari abanyapolitiki bakomeye kandi bashyigikiwe n'abantu benshi.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Washington DC kandi wabaye ikimenyetso cy'ubushake bw'aba bayobozi bwo gukomeza kugaragaza imbaraga n'ubushake bwabo mu kwiteza imbere no kugera ku ntego zabo.

Trump na Melania bashimangiye ko bafite umugambi w'ibikorwa byinshi mu gihe cya manda yabo ya kabiri.

Uyu munsi wabaye uw’ishimwe n’amateka azibukwa mu buryo bukomeye mu mateka ya politiki y’igihugu cya Amerika.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump na Melania Trump bagaragaje ibyishimo bisendereye nyuma y’umuhango wo kurahira.

Donald Trump yashimangiye ko Amerika izakomeza kwerekana ubushongore n’ubukaka ku Isi.

U Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n'Amerika mu gihe cy’ubuyobozi bwa Trump.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

TikTok yongeye gukora muri Amerika nyuma y'itegeko rishya rya Donald Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 10:20:52 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-na-Melania-Trump-bagaragaje-ibyishimo-bisendereye-nyuma-yumuhango-wo-kurahira.php