English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yatahuye Musenyeri Samuel ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa diyosezi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, wahoze ari Umuyobozi wa Diyosezi ya Shyira mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Musenyeri Mugisha akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.

Uyu mwanzuro wo kumufata ukurikiye icyemezo cyafashwe mu Ugushyingo 2024, ubwo Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda, yamuhagarikaga ku mirimo. Icyo gihe, hatangajwe ko hagomba gukorwa ubugenzuzi ku bibazo byagaragajwe ku miyoborere ye no ku micungire y’umutungo wa diyosezi.

RIB yatangaje ko iperereza ryimbitse rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha ashinjwa no gukurikirana uko umutungo wa diyosezi wakoreshejwe. Nubwo bimeze gutya, hakomeje gutegerezwa niba ubutabera buzagaragaza uruhare rwa Musenyeri Mugisha mu bikorwa bimuvugwaho, mu gihe abakurikiranira hafi iyi dosiye bavuga ko ari isomo rikomeye ku micungire y’umutungo w’amatorero.



Izindi nkuru wasoma

RIB yatahuye Musenyeri Samuel ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa diyosezi.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA URIMO N'INZU MURI RULINDO

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUGARAMA-BURERA

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE MUHOZA MURI MUSANZE

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uwiyitaga Komanda ushinjwa ibyaha bikarishye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 16:28:35 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yatahuye-Musenyeri-Samuel-ukurikiranyweho-ibyaha-byo-kunyereza-umutungo-wa-diyosezi.php