Rayon Sports yatikuye AS Kigali ibitego 3-1 ishimangira umwanya w’icyubahiro.
Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona ikomeza gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, Kuri Kigali Pele stadium.
Uyu mukino Rayon Sports yawutangiranye uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye Adama Bagayogo kuri iyi nshuro wari wabanje mu kibuga yateye ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe umupira awushyira muri koruneri.
Nta bundi buryo bwinshi budasanzwe bwabonetse mu minota 45 y’igice cya mbere ariko Rayon Sports yari nziza mu guhererekanya umupira kurusha AS Kigali, kuko yogogaga uko yishakira mu bwugarizi bwa yo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Bassane Aziz yahawe umwanya asimbura Elenga Jr.
Ku munota wa 49, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Adama Bagayogo ku mupira wazamukanywe na Fall Ngagne mu kibuga hagati, awugeza kwa Serumogo Ally, nawe uwuha Adama Bagayogo ahita ashyira mu nshundura.
Aziz Bassane wari winjiye asimbura,ku munota wa 51 yinjiriye ibumoso agana ku izamu rya AS Kigali yihuta maze acomekera umupira mwiza Fall Ngagne wahise aroba umunyezamu atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 78,AS Kigali yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Akayezu Jean Bosco na Youssou Diagne maze Iyabivuze Osee ayitsinda neza cyane.
Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa kane yashyizeho iminota itanu y’inyongera
Ku munota wa 90+5 Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Fall Ngagne n’umutwe ku mupira wavuye kuri Coup franc yatewe na Rukundo Abdulrahim ashyira umupira mu izamu.
Umukino warangiye Rayon Sports Itsinze AS Kigali ibitego 3-1, ikomeza gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33, ikurikiwe na APR FC ya kabiri n’amanota 25 mu mikino 12, AS Kigali ni iya gatatu n’amanota 23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show