English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Haruna Niyonzima wazengurutse amakipe anyuranye yongeye kwisanga muri AS Kigali.

Haruna Niyonzima uheruka gutandukana na Rayon Sports, yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri AS Kigali asubiyemo ku nshuro ya gatatu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Haruna yerekeje muri Gikundiro avuye muri Al Ta’awon yo muri Libya.

Ntabwo yatinze muri Rayon Sports kuko nyuma y’iminsi 52 gusa yahise atandukana na yo, avuga ko itubahirije amasezerano bari bagiranye.

Mu gihe imikino ibanza iri kugana ku musozo, AS Kigali yatangiye gutegura iyo kwishyura bityo yibikaho Haruna Niyonzima ugiye kuyikinira ku nshuro ya 3 gatatu, nyuma ya 2019 ndetse na 2022.

Kugeza ku Munsi wa 13 wa Shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 23.

 



Izindi nkuru wasoma

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.

Real Madrid yatsinze Club Pachuca yo muri Mexique ihita itwara igikombe cya 9 mu mateka.

Miliyoni 3 Frw zatumye ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC buhamagazwa muri RIB.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ muri Uganda.

Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma yongeye guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-16 13:17:15 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Haruna-Niyonzima-wazengurutse-amakipe-anyuranye-yongeye-kwisanga-muri-AS-Kigali.php