Mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro habaye jenoside mu Kuboza 1963 - Dr Jean Damascene
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr Jaen Damascene Bizimana yavuzeko gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi bifite inkomoko mu yahoze ari Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe kandi muri iyo Perefegitura hakaba harabaye Jenoside kuva kera.
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.
Minisitiri Bizimana yagaragaje Gikongoro nk'imwe muri Perefegitura yaranzwemo ivangura ndetse n'ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu Kuboza 1963 ndetse akaba ari nayo ikomokamo ipfobya rya Jenoside.
Ati"Guverinoma n'Inteko Inshinga Amategeko yari iyobowe na Makuza Anastase uvuka ku Gikongoro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Lazaro Mpakaniye kubwo amabwiriza ya Perezida Kayibanda batangiye gahunda ndende yo kuyobora ibikorwa by'ipfobya n'ihakana r'iyi jenoside yo hambere."
Yakomeje avugako ubwo bwicanyi bwemejwe ko ari jenoside n'ibinyamakuru birenga 20 byo mu Bufaransa ,Ubwongereza,Ububiligi,Vatcani ,ba Ambasaderi b'u Bubiligi n'u Bufaransa bari mu Rwanda,umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR) ndetse n'abandi benshi.
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Murambi witabiriwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Umutwe w'Abadepite Donatille Mukabarisa wasabye abakiri bato kureba aho igihugu kigeze cyiyubaka bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bakirinda ko ibyabaye byazasubira.
Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata muri urwo rwibutso rwa Murambi hashyinguwe imibiri 158 yimuwe ikuwe mu Rwibutso rwa Kamegeri rwahujwe n'urwa Murambi n'imibiri ine yabonetse mu munsi ishize.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rushyinguwemo inzirakarengane zisaga 50,000,urwo rwibutso rukaba rwarashizwe mu murage w'Isi wa UNESCO mu rwego rwo gukomeza kuzirikana amateka mabi yaranze u Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show