Jean-Pierre Bemba ati "Ndabasabye nti muzigere mugambanira Congo" yabwiraga abasirikare bashya 3000
Ku wa mbere tariki ya 22 Mata muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, habaye umuhango wo guha impamyabumenyi abasirikare bashya bari basoje imyitozo ya gisirikare yaberaga mu cyigo cya gisirikare cya Lwama, giherereye ku birometero 7 uvuye mu mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema.
Uyu muhango wari uyobowe na Minisitiri w'intebe wungirije akaba na Minisitiri w'ingabo Bwana Jean-Pierre Bemba. Muri uyu muhango, abasirikare barenga 3.000 nibo bari basoje amahugurwa bari bamazemo amezi 12 , barimo abagore 64, bahawe impamyabumenyi zabo.
Mu ijambo rye, Jean-Pierre Bemba yavuzeko abo basirikare bashya bagiye guhita batangira akazi ababwirako ari ingirakamaro mu kubungabunga umuteakano w'igihugu cyabo ariko abasaba abinginga kutazigera bagamabanira Congo.
Abasirikare bashya barenga 3000 basoje imyitozo mu gihe iki gihugu gihanganye na M23 muri Kivu ya Ruguru kandi uwo mutwe wa M23 ukaba uvugako ushaka kubohora icyo gihugu mu gihe gito ukaba waramaze gufata Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nkuko bamwe mu bayobozi bayo bagenda babivuga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show