English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu myiteguro ya CHAN 2025: Jimmy Mulisa yasezereye abakinnyi 7 bayobowe na Niyonzima Olivier Seif.

Jimmy Mulisa uri gutoza ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri izakina na Sudani y’Epfo, yasezereye abakinnyi barindwi barimo Niyonzima Olivier Seif wari wahamagawe ataherukaga mu ikipe y’Igihugu.

Amakuru yo gusezerera aba bakinnyi yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, aho umutoza Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza wungirije ariko uri gutoza iyi kipe, yafashe icyemezo cyo kugabanya abakinnyi bari mu mwiherero kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu bakinnyi 31 bari bahamagawe mu ikipe y’Igihugu, hasezerewemo barindwi, barimo babiri ba APR FC, ari bo Nshimiyimana Yunusu na Mugiraneza Frodouard.Hasezerewe kandi Niyonzima Olivier Seif wa Rayon Sports, wari wongeye kugirirwa icyizere agahamagarwa mu ikipe y’Igihugu atayiherukagamo.

Abandi basezerewe muri uyu mwiherero; ni Benedata Janvier ukinira ikipe ya AS Kigali FC, Usabimana Olivier wa Marine FC, Habimana Yves ukinira ikipe ya Rutsiro FC, ndetse na Bizimana Yannick wa Bugesera FC.

Aba bakinnyi basezerewe mu mwiherero habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rukine na Sudani y’Epfo iyi mikino ibiri yo gushaka itike ya CHAN 2025, aho iyi mikino izaba tariki 22 na 29 Ukuboza 2024.



Izindi nkuru wasoma

Bayobowe na Vinicius Junior: Menya abakinnyi n’abatoza bahawe ibihembo bitangwa na FIFA.

Mu myiteguro ya CHAN 2025: Jimmy Mulisa yasezereye abakinnyi 7 bayobowe na Niyonzima Olivier Seif.

Haruna Niyonzima wazengurutse amakipe anyuranye yongeye kwisanga muri AS Kigali.

Rwasamanzi Yves na Jimmy Mulisa bahamagaye abakinnyi 31 bazifashisha ku mukino wa Sudani y’Epfo.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu buzima bushaririye bavuze ko batazakina umukino wa APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 13:10:41 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-myiteguro-ya-CHAN-2025-Jimmy-Mulisa-yasezereye-abakinnyi-7-bayobowe-na-Niyonzima-Olivier-Seif.php