Bayobowe na Vinicius Junior: Menya abakinnyi n’abatoza bahawe ibihembo bitangwa na FIFA.
Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryacyeye tariki 17 ukuboza 2024, aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryatanze ibihembo mu ngeri zitandukanye z’abahize abandi mu mwaka ushize w’imikino.
Ibi bihembo FIFA yatanze yahereye ku gihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza gihabwa umukinnyi wa Manchester United witwa Alejandro Garnacho.
FIFA ibi bihembo yatangiriye ku muzamu w’umwaka agirwa Emiliano Martinez ukinira ikipe ya Aston Villa ndetse n’ikipe y’igihugu ya Argentine.
Hahise hakurikiraho guhemba umutoza w’umwaka. Iki gihembo cyahawe umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti wahesheje iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League ndetse na Shampiyona ya Esipanye Laliga.
Benshi bari bategereje kureba umukinnyi ugiye kuba uw’umwaka nyuma yaho hari benshi bayoboye harimo Rodri watwaye Ballon D’Or ndetse na Vinicius Junior wahabwaga amahirwe utibagiwe icyamamare Lionel Messi.
Iki gihembo cyatahanwe na Vincius Junior. Benshi bahise bibaza ukuntu Vinicius atwaye iki gihembo kandi Rodri ari we uheruka gutwara Ballon D’or ariko ukuri ni uko iki gihembo cya FIFA kigirwamo uruhare runini n’abafana kandi benshi bemera Vinicius wakoze byinshi byiza kuva 2023.
Mu batoza, ba Kapiteni b’ikipe z’ibihugu batoye na Kapiteni w’u Rwanda Bizimana Djihad yari mubitabiriye amatora.
Kapiteni w’Amavubi Djihad yatoye abakinnyi barimo Vinicius, Rodri ndetse na Messi ariko amahirwe ayahereza Rodri nubwo yaje gutaha amaramasa, gusa benshi ntawundi batekerezaga nka Rodri bijyanye na Ballon D’or yari amaze iminsi atwaye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show