Mu munyenga w’urukudo Benny Blanco yambitse impeta ya fiançailles Selena Gomez.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika Selena Gomez, ari mu byishimo bisendereye nyuma y’uko umukunzi we Benny Blanco amwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko bazashyingiranwa.
Selena Gomez niwe ubwe witangarije aya makuru, aho yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto agaragaza ko yambitswe impeta arangije arandika ati “Guhera ubu ni ubuziraherezo.”
Gomez na Benny Blanco bamaze igihe cy’umwaka urenga mu munyenga w’urukundo, dore ko ibyabo byamenyekanye mu Ukuboza 2023, ariko bakaba bari bamaze amezi atandatu bakundana mu ibanga rikomeye.
Uyu muhanzikazi yambitswe impeta mu gihe gashize imyaka itandatu atandukanye na Justin Beiber bakundanye imyaka igera ku Munani yose ndetse bagasiga inkuru y’urukundo rwabo mu myidagaduro y’Isi.
Beiber na Gomez abatangiye gukundana mu 2010 ubwo bari bakiri abana bato bari kuzamuka mu muziki, nyuma y’uko mu 2018 batandukanye Justin Beiber agahita ashaka na Hailey Beiber baheruka no kubyarana imfura.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show