English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impeta ya Nyakwingendera Tupac Shakur yateje intambara y'urudaca muri Hip Hop

Umuraperi Kendrick Lamar yakoze igitaramo ku munsi abirabura bibukaho igihe ubucakara bwarangiriye, ageze ku musozo w’igitaramo akora mu jisho Drake bamaze igihe badacana uwaka, amusaba ko niba yifuza ko amwubaha, azamuha impeta ya Tupac Shakur aherutse kugura mu cyamunara.

Kendrick Lamar yakoze igitaramo mu ijoro ryo ku itariki 19 Kanama 2024 yongera kuzura akaboze. Yafashe umwanya yongera kwibasira Drake bari bamaze igihe bacyocyorana bakoresheje indirimbo.

Yagize ati “Niba ushaka ko nkubaha uzampe iyo mpeta ya Tupac waguze mu cyamunara cyangwa se uzayisubize ku isoko nyigure ubundi njye nkubaha”.

Impeta ya Tupac Shakur yagurishijwe mu cyamunara igurwa na Drake wishyuye miliyoni imwe y’Amadolari. Yayiguze ku itariki 27 Gashyantare 2023.

Mbere y’uko Drake ayigura, iyi mpeta ya Zahabu yashyizwe mu cyamunara inshuro eshatu hakabura uyegukana. Tupac Shakur yayambaye bwa nyuma mu bihembo bya VMA (Video Music Awards) byo mu 1996.

Kendrick Lamar ufata Tupac nk’umuraperi w’icyitegererezo yasabye abaraperi bagenzi be kutemerera uwo ari we wese utesha agaciro ibigwi bya Tupac Shakur ufatwa nk’uwakundishije Isi injyana ya Hip Hop.



Izindi nkuru wasoma

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.

Real Madrid yatsinze Club Pachuca yo muri Mexique ihita itwara igikombe cya 9 mu mateka.

Miliyoni 3 Frw zatumye ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC buhamagazwa muri RIB.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ muri Uganda.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-21 13:30:28 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impeta-ya-Nyakwingendera-Tupac-Shakur-yateje-intambara-yurudaca-muri-Hip-Hop.php