Leta ya DRC ntiyumva ukuntu abakozi bagenzura ikawa na cacao barimo n’abaturuka mu Rwanda.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko ibabazwa n’uko abakozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagenzura imirima yayo y’ikawa na cacao baba mu Rwanda, Kenya na Uganda.
Aka kababaro kagaragajwe na Minisitiri ushinzwe ibicuruzwa byoherezwa hanze, Julien Paluku, nyuma y’aho ikawa na cacao bituruka i Kinshasa biciwe ku isoko ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
EU yafashe icyemezo cyo guheza ibi bicuruzwa ku isoko ryayo bitewe n’impamvu zirimo kuba aho bihingwa hangizwa amashyamba, hakaba hari n’umutekano muke.
Minisitiri Paluku kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024 yasobanuriye abanyamakuru bateraniye i Kinshasa ko kugira ngo umusaruro wo muri RDC wemerwe ku isoko rya EU, habanza ubugenzuzi ku hantu uturuka.
Ati “EU yashyizeho abagenzuzi bagomba kuza kugenzura imirima ya cacao n’ikawa kugira ngo barebe niba koko bidahingwa ahantu hatemwe amashyamba yose muri RDC.”
Ntambwe yasobanuye ko buri cyumweru, RDC ihomba toni zirenga 400 za cacao inyuzwa mu nzira zitemewe n’amategeko, ifite agaciro ka miliyoni 60 z’amadolari.
Ubugenzuzi bwakozwe n’abakozi ba EU mu mirima y’ikawa na cacao muri RDC buheruka muri Kamena na Nyakanga 2024. Ni bwo bwashingiweho hafatwa icyemezo cyo gukumira ibi bucuruzwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show