English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko indwara ya Malariya mu Rwanda ikomeje kwiyongera kubera ko imibu iyitera ikomeje kwiyongera, kugira ubudahangarwa ku miti, no kuba iruma abantu bataragera mu nzu, iteye umuti.

MINISANTE  yasabye abaturage gukuraho ibidendezi, ibihuru n’ibindi byose bishobora gutuma imibu itera Malariya ihororokera.

Mu butumwa bwo kwirinda iyo ndwara, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari Uturere tugaragaza ko imibu ikomeje kohororokera cyane bityo iyo ndwara ikibasira benshi.

Ati “Malaria hari Uturere tumaze iminsi tubona ko yiyongereye, harimo Akarere ka Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara Nyamagabe, mu mezi ashize yagiye izamuka.’’

Dusobanukirwe indwara ya malariya

Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yerekana ko abarwayi ba malariya ku Isi bavuye kuri miliyoni 232 mu 2019 bakagera kuri miliyoni 247 mu mwaka wa 2021, ndetse n’imfu zikagera ku 619 000 zivuye ku 400 000.

Iyo ndwara yibasira abantu bo mu bihugu bibarirwa mu ijana byo hirya no hino ku isi. Abandi bagera kuri miriyari 3 na miriyoni 200 bashobora kuzayirwara.

1 Malariya ni iki?

Malariya ni indwara iterwa n’agakoko gakwirakwizwa n’imibu. Ibimenyetso biranga umurwayi wa malariya ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka.

Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe cyangwa ubwoko bw’agakoko kinjiye mu mubiri we.

2 Malariya yandura ite?

Malariya iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa plasimodiyumu gakurira mu mibu y’ingore yitwa anofele.

Utwo dukoko tw’indiririzi twinjira mu ngirabuzimafatizo zo mu mwijima w’umuntu, tugatangira kororoka.

Iyo ingirabuzimafatizo zangiritse zisohora utundi dukoko two muri ubwo bwoko, tukajya mu nsoro zitukura, maze tugakomeza kororoka.

Insoro zitukura zimaze kwangirika na zo zikomeza kohereza utundi dukoko mu zindi, bityo byityo. Iyo insoro zitukura zangiritse, umurwayi atangira kugaragaza ibimenyetso.

Niba uba mu gace kabamo malariya cyangwa ukaba warigeze kukabamo, urabe maso nubona utangiye kugaragaza ibi bimenyetso.

ü  Umuriro mwinshi

ü  Kubira ibyuya

ü  Gutengurwa

ü  Kurwara umutwe

ü  Kubabara mu ngingo

ü  Umunaniro

ü  Iseseme

ü  Kuruka

ü  Gucibwamo

Iyo malariya itavuwe neza bishobora gutuma umuntu abura amaraso, akaba yakurizamo no gupfa. By’umwihariko abagore batwite n’abana bagomba kwihutira kujya kwa muganga batararemba.

Ese wari ubuzi?

Muri Afurika malariya ihitana umwana umwe buri munota. Iyi ndwara ikunda kwibasira abagore batwite n’abana kandi ikabazahaza. Hari abantu bagiye bandurira malariya mu maraso batewe, ariko ntibikunze kubaho.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Ibyo wamenya bidasanzwe mu gikombe cy’Isi cyama Club 2025, nuko imikino izakinywa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 12:50:56 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-unasobanukirwa-byimbitse-nindwara-ya-Malariya-ikomeje-kwiyongera-mu-Rwanda.php