English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kurwanya igwingira: U Rwanda rwiyemeje gufasha abana batoya gukurana ubuzima bwiza.

Igwingira mu bana bato ni ikibazo gihangayikishije mu Rwanda, kandi Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake bukomeye mu kugihashya burundu.

Nk’uko ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage (DHS) bwo mu 2020 bwagaragaje, igwingira riri ku gipimo cya 33%, ariko intego ya Leta ni ukugabanya iki kigereranyo kikagera munsi ya 15% bitarenze 2030.

Iki ni igikomeje gukorwaho cyane, kuko imirire mibi mu myaka itanu ya mbere y’ubuzima igira ingaruka zikomeye ku mikurire y’umwana, ndetse no ku buzima bwe bwa hato na hato.

Mu rwego rwo kurwanya iki kibazo, ingengo y’imari ya 2024/2025 yongerewe igera kuri miliyari 357.8 Frw hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo guteza imbere imirire y’abana no gukangurira ababyeyi, by’umwihariko ababyeyi batwite, kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abana babo.

Umukozi w’Ibitaro by’Intara bya Rwamagana ushinzwe imirire, unafite uburambe bw’imyaka 20 mu kwita ku bagore n’abana, Senkunda Vincent, yatangaje ko umwana iyo agwingiye mu myaka itanu ya mbere, bimugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose, ari na yo mpamvu Leta yiyemeje kugabanya igwingira ihereye ku mubyeyi utwite.

Yavuze ko kugira ngo umwana agwingire bituruka ku kubura ibikomoka ku matungo birimo inyama, amagi, amafi, indangara, kubura ibyubaka umubiri birimo ibinyamisogwe nk’ibishyimbo, ubunyobwa, soya, amashaza, ibihwagari n’ibindi.

Harimo kandi no kubura ibitera imbaraga nk’umuceri, amateke, imyumbati, akawunga, ibirayi, makaroni n’ibindi.

Senkunda yavuze ko abana batari barenza imyaka itanu bakunze kugira ubwoko butatu bw’imirire mibi ari na byo bipimo Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigenderaho ariko hakongerwaho abagore batwite n’abonsa.

Uko kwita ku mirire y’abana, guhera ku mubyeyi utwite, ni ingenzi kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana mu gihe kirekire.

Ubushobozi bwo kugabanya igwingira n’imirire mibi mu bana mu Rwanda bushobora kugerwaho ariko bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ni ngombwa ko Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage bafatanya mu guharanira iterambere ry’imirire, kugira ngo abana bato babone amahirwe yo gukurana ubuzima bwiza.



Izindi nkuru wasoma

Kurwanya igwingira: U Rwanda rwiyemeje gufasha abana batoya gukurana ubuzima bwiza.

Irekurwa rya Uwineza Liliane: Isomo ku Bunyamwuga mu Itangazamakuru mu Rwanda.

Aho ubuzima bwo ku muhanda buhurira n’imibereho: Abana b’i Huye batabariza ubuzima bwa bo.

Tariki 23 Mutarama 1991: Umunsi Ingabo za RPA zahinduye amateka y’u Rwanda.

Uburenganzira ku burezi bugeze mu kaga: Abana bari kwirukanywa umusubirizo i Rwamagana.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-23 09:57:43 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kurwanya-igwingira-U-Rwanda-rwiyemeje-gufasha-abana-batoya-gukurana-ubuzima-bwiza.php