Koreya ya Ruguru yataje impagarara muri Koreya y'Epfo no mu Buyapani
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata Koreya y'Epfo yatangajeko umuturanyi wayo Koreya ya Ruguru yarashe misile 'ballistique' yerekeza mu Nyanja ku nkombe zayo z'Iburasizuba.
Ibi kandi byagarutsweho n'abashinzwe umutekano ku nkombe y'Ubuyapani nabo bavuzeko Koreya ya Ruguru yarashe ikimeze nka misile "ballistique" hafi y'Ubuyapani.
Televiziyo ya NHK yo yatangajeko icyo gisasu cyaguye hafi y'icyanya cy'inganda cy'u Buyapani.
Abayobozi bakuru b'ingabo bo muri Koreya y'Amajyepfo batangajeko icyo gisasu cyari icyo mu bwoko bwa "ballistique" bikaba ari ibisasu biraswa mu ntera ngufi biva hafi y'umurwa mukuru Pyongyang ariko nta makuru arambuye babivuzeho.
Ibi bitangajwe mu gihe andi makuru avugako kuri uyu wa mbere Umuyobozi w'ingabo wa Koreya y'Epfo Myung-Soo yakiriye Umuyobozi w'ingabo za Amerika zishinzwe isanzure Gen Stephen Whiting kugirango baganire ku ikorwa ry'icyogajuru cy'ubutasi cya Koreya ya Ruguru n'ubufatanye mu bya gisirikare bukomeje gufata indi ntera hagati ya Koreya ya Ruguru n'Uburusiya.
Bivugwako Koreya ya Ruguru yaba iri hafi kohereza ikindi cyogajuru cy'ubutasi nyuma yuko mu Gushyingo umwaka ushize yohereje ikindi cyogajuru mu isanzure.
Bimaze kuba nk'akamenyero ko Koreya ya Ruguru igerageza ibisasu uko ibishatse kuko no muri Mata umwaka ushize yagerageje misire nshya ya hypersinoc igenda ku muvuduko ukubye uwijwi inshuro ziri hagati 5 na 25 mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa byayo byo gukora ibitwaro bya kirimbuzi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show