English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Impunzi y'Umunyarwanda iba mu gihugu cya Zambia mu nkambi ya Maheba yatawe muri yombi kubera kwiha uburenganzira bwo gusaba bagenzi bayo amafaranga kugirango bashirwe  ku rutonde rw'abagenewe imfashanyo y'abatishoboye muri iyo nkambi.

Bosco yahunze mu 1994 atuye ku muhanda wa 36 mu kambi ya Maheba. Ngo yahaye akazi abakozi babiri kugirango bamufashe gukora urutonde rw'abo avugako batishoboye kurusha abandi ngo ''bisabwe na Perezida w'iyo nkambi."

Amakuru avugako icyateye impungenge abantu ari ukwaka amafaranga umuntu wese washakaga kwiyandikisha.

Bati" ni gute umuntu utishoboye ashobora kwishyura umwanya ku rutonde mu gihe urutonde rugamije ku bafasha!niyo mpamvu twabimenyesheje abapolisi.

Amakuru akomeza avugako ubwo abapolisi bahageraga iki gikorwa cyari cyigeze ku munsi wa kane  kandi abantu amagana bari bamaze kwiyandikisha.

Impunzi ziba muri iyo nkambi zirimo n'izo mu Burundi zivugako abibasiwe n'inzara ari abahinzi  kubera amapfa ari muri Zambia, akaba ariyo mpamvu abantu bagiye kwiyandikisha ari benshi bikaba na ngombwa ko batanga ruswa.

Inkuru dukesha SOS Media Burundi ikomeza ivugako ubwo Bosco yatabwaga muri yombi yahise ajyanwa muri kasho ari hanze y'inkambi ariko impunzi yatse amafaranga zagerageje kumwihanira ariko abapolisi baratabara.

Umutangabuhamya yavuzeko Bosco yasabwe gusaba imbazi ndetse agasubiza izo mpunzi amafaranga yose yazatse.

Abayobozi ba Zone ya 32 na 36 basabye impunzi ziba muri iyo nkambi kurushaho kuba maso kugirango zidakomeza kugwa mu mutego w'uburiganya bukorwa na bamwe muri bagenzi babo.

Inkambi ya Maheba yo muri Zambia icumbikiye impunzi zirenga 27.000 zirimo izavuye mu Burundi zigera ku 3.000.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-02 06:02:13 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyarwanda-wimpunzi-muri-Zambia-yatawe-muri-yombi.php