English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Emmanuel Macron asanga kwirukana M23 muri RDC atariyo nambwe ya mbere 

Perezida w'u Bufaransa Emmnauel Macron ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru wari umubajije niba u Bufaransa nk'igihugu gifitanye umubano n'u Rwanda ndetse na DRC kandi iri ibihugu bifitanye amakimbirane niba bishoboka ko bwagira uruhare mu guhosha umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi, yasubijeko mbere na mbere hagomba kubanza kwamburwa intwaro umutwe wa FDLR mbere yo kwita ku mutwe w'inyeshyamba wa M23 uhanganye cyane n'ingabo za Leta y'icyo gihugu.

Ati" Icya mbere ndashaka kurengera umurimo urimo gukorwa na Angola na Perezida wayo kuko nshobora guhora nenga inzira, ariko amaherezo ishingiro  ryo kubaho kandi ntabo babihatanira benshi bahari. ibyo rero Perezida Lourenco yiyemeje ni amahirwe ku Karere, kandi ndizera rwose ko nshobora no kuvuga no kuri DRC kandi nkabikora mfite ubushake bwinshi,ubutwari no gushikama. kandi rero dushyigikiye izo mbaraga kandi duhuza cyane n'ibikorwa Perezida wa Angola yakoze."

Rero ibyihutirwa muri iki gihe byaravuzwe,byaravuzwe ni inzira yo kwambura intwaro no kuva ku butaka kw'imitwe yitwaje intwaro idafite icyo ihakora, hanyuma kwabura intwaro no gushyira hamwe niba nshobora kubivuga gutya, aba FDLR ku ruhande rumwe no kuvana ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa Congo. nibyo byihutirwa .Noneho Kwambura intwaro M23 n'inzira zibiherekeza gushyigikira izi ntambwe nizo  za mbere ubu zigomba gishyirwa mu bikorwa mu buganiro tugiye kugerageza gushyigikira.

Uruhare rw'u Bufaransa icya mbere nu kugira ijwi ryumvikana ku kibazo cy'ubusugire bwi bihugu bya Afurika kandi ndatekereza  ko bitegerejwe cyane ku mugabane kandi ko bitegerejwe cyane ku kwizerwa  kw'ibikorwa byacu. Narabivuze nta mahame abiri Ntabwo rero dushobora kuvuga buri munsi ko ubusugire bw'igihugu mu Burayi busobanura ishingiro ry'intambara  n'inkunga yacu muri Ukraine ariko ubusugire bwa DRC bukaba ikibazo cya kabiri ,Oya turakomeza rero.

Tariki ya 29 Mata nibwo Perezida Felix Tshisekedi yatangiye urugendo rw'akazi rw'iminsi itatu mu Bufaransa akaba yakiriwe kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mata muri Champs-Elysees na Perezida Emmnuael Macron w'u Bufaransa.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-01 04:43:44 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Emmanuel-Macron-asanga-kwirukana-M23-muri-RDC-atariyo-nambwe-ya-mbere-.php