English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibikorwa bya MONUSCO muri Kivu y'Amajyepfo byose byahagaze

Ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata,Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje ko MONUSCO ifunga ibikorwa byayo mu buryo bwa Burundu mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo kubera ubusabe bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibyo bibaye nyuma yuko MONUSCO yatangiye gucyura bamwe mu ngabo zayo zageze muri iki gihugu  mu myaka irenga 20 ishize, iziheruka gutaha nizo mu gihugu cy'Ubushinwa ariko biteganijweko  ibikorwa byo gucyura izindi ngabo zasigaye nabyo bizakomeza.

Itangazo rya MONUSCO rivugako guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi nta bikorwa byo MONUSCO bizongera kurangwa muri Kivu  y'Amajyepfo Keretse gusa abakozi bambaye imyenda yabugenewe bacunga ibikoresho,amamodoka,n'ibindi bikoresho bitandukanye by'uyu muryango kugeza igihe bizaba bihakuwe.

Bentou Keita Umunyamabanga mukuru wa MONUSCO yatangajeko inshingano zabarebaga zo gucunga umutekano w'abasivile n'ibindi bitandukanye guhera kuri uyu wa gatatu biri mu maboko y'ingabo za Leta FARDC.

Umwanzuro wo gukura ingabo za MONUSCO muri Kivu y'Epfo kwemejwe na UN ,umwanzuro Nomero 2717 wo mu Ukuboza 2023 wasobanuraga uko ingabo za MONUSCO zizava muri Kivu na Ituri.

Abasirikare ba MUNUSCO bageze muri RDC mu mwaka wa 2001,ubu bakaba bagiye kuhava babarirwa mu basirikare 100.000 kandi aba mbere bamaze gutaha kubusabe bwa Leta ya RDC.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RWIMIYAGA MURI NYAGATARE

Iyobera rimaze imyaka irenga 4000 ryo muri 'Pyramide' zo mu misiri ryatahuwe

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Umugabo wari umaze imyaka 26 yarabuze yabonetse muri 'cave' y'umuturanyi

Gasake Weralis wari warakatiwe burundu akaza gutoroka yatawe muri yombi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-01 07:57:17 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibikorwa-bya-MONUSCO-muri-Kivu-yAmajyepfo-byose-byahagaze.php