Arsenal yihanangirije Crystal Palace iyinyagira ibitego 5-1 yongera kwerekana ubushongore.
Ikipe ya Arsenal yongeye kugaruka inyagira Crystal Palace ibitego 5-1, mu mikino yo ku munsi wa 17 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza 2024. Saa moya n'iminota 30 ikipe ya Crystal Palace yari yakiriye Arsenal kuri Selhurst Park.
Umukino watangiye ufite imbaraga ku mpande zombi aho nta mukinnyi wafataga umupira ngo awumarane kabiri. Ku munota wa 6 Gabriel Jesus wa Araw yaje gufungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Gabriel Martinelli.
Bidatinze ikipe ya Crystal Palace nayo yaje kwishyura ku munota wa 11 ku gitego cya Ismail Sarr ku mupira yahawe na Tyricj Mitchell.
Nyuma yuko ikipe ya Arsenaly yishyuwe yakomeje kugerageza uburyo maze ku munota wa 15 ibona igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koroneri usanga Thomas Partey nawe awushyira kwa Gabriel Jesus arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura igitego cya kabiri kiba kirabonetse.
Crystal Palace nayo yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza uwitwa Jean Phillipe Mateta yabonye agiye kurekura ishoti ariko David Raya aratabara.
Ku munota wa 40 ikipe y'abarashi yabonye igitego cya 3 ku mupira wahinduwe na Gabriel Martinelli maze Gabriel Jesus ashyiraho umutwe umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu usanga Kai Havertz ahita awushyira mu nshundura.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Crystal Palace yaje isatira cyane ishaka uko yakwishyura abarimo Mateta na Ismail Sarr bagerageza uburyo ariko David Raya akaba ibamba.
Ku munota wa 60 Gabriel Martinelli yatsinze igitego cya 4 ku mupira yahawe na Declan Rice. Nyuma yuko Arsenal itsinze igitego cya 3 umukino wabaye nk'ugabanyije umuvuduko aho wabonaga na Crystal Palace yatakaje icyizere.
Ku munota wa 84 Declan Rice yatsinze igitego cya 5 ahawe umupira na Riccardo Calafiori bituma umukino urangira Arsenal itsinze Crystal Palace ibitego 5-1.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show