English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya:Hashizweho umugaba mukuru w'ingabo usimbura uherutse gupfa

Perezida wa Kenya William Ruto yazamuye mu ntera Charles Muriu Kahariri ku ipeti rya Jenerali ahita umugira umugaba mukuru w'ingabo za Kenya asimbura Francis Ogolla uherutse gupfa azize impanuka y'indege mu byumweru bibiri  bishize.

Gen Charles Muriu bivugwako amaze imyaka 36 mu gisirikare cya , mu bihe bya vuba akaba yari Umugaba w'ingabo wungirije Nyakwigendera Francis Ogolla.

Charles Muriu yize amashuri akora amahugurwa ya gisirikare mu bihugu bitadukanye birimo Kenya,Ubwongereza,Amerika n'Ubuhinde.

Uyu ni umwe mu basirikare b'inzobere mu ngabo zirwanira mu mazi za Kenya.

Charles Muriu yagiye akora ibikorwa bitanduianye bya gisirikare mu bihugu nka Somalia na Djibouti byo kurwanya abagizi ba nabi.

Mu ntangiriro z'u kwezi kwa gatatu nibwo Charles yari afite ipeti rya Maj Gen yazamuwe mu ntera agirwa Lt Gen anahabwa Umwanya w'umugaba w'ingabo wungirije mu gisirikare cya Kenya.

Nyuma y'amezi abiri azamutse ku ipeti rya General agirwa Umugaba mukuru w'ingabo za Kenya

Charles Muriu arubatse afite umugore ,abana batatu n'umwuzukuru umwe.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Diane Rwigara agiye kongera kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Umugaba Mukuru w'ingabo za Senegal n'itsinda ayoboye bageze mu Rwanda

Kenya:Hashizweho umugaba mukuru w'ingabo usimbura uherutse gupfa

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda (RDF)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-02 09:06:53 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KenyaHashizweho-umugaba-mukuru-wingabo-usimbura-uherutse-gupfa.php