Umugaba Mukuru w'ingabo za Senegal n'itsinda ayoboye bageze mu Rwanda
Ku wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi Umugaba mukuru w'ingabo za Senegal Gen Mbaye Cisse ari kumwe n'itsinda ayoboye bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi bari kugirira mu Rwanda.
Gen Mbaye Cisse yakiriwe n'umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga nyuma yaho bagirana ibiganiro na Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda Juvenal Murizamunda.
Gen Mbaye Cisse ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yavuzeko uru rugendo ruri muri gahunda yo gushimangira umubano mwiza n'ubufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Yagaragajeko ingabo z'igihugu cye zagiye zungukira ubunararibonye mu kubungabunga amahoro ku isi, harimo ko ingabo za Senegal zagize uruhare mu gushaka uburyo jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarara.
Ati" ubu turi mu ntangiriro kuko mu gihe kiri imbere ubufatanye bw'ingabo zacu n'ingabo z'u Rwanda buzibanda mu mahugurwa n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro."
Gen Mbaye Cisse yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira abahashyinguwe nyuma anasura ingoro y'amateka y'Urugamba rwo kubohora igihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show