English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugaba Mukuru w'ingabo za Senegal  n'itsinda ayoboye bageze mu Rwanda

Ku wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi Umugaba mukuru w'ingabo za Senegal Gen Mbaye Cisse  ari kumwe n'itsinda ayoboye bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi bari kugirira mu Rwanda.

Gen Mbaye Cisse  yakiriwe n'umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga  nyuma yaho bagirana ibiganiro na Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda Juvenal Murizamunda.

Gen Mbaye Cisse ubwo yaganiraga n'itangazamakuru  yavuzeko uru rugendo ruri muri gahunda yo gushimangira umubano mwiza n'ubufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Yagaragajeko ingabo z'igihugu cye zagiye zungukira ubunararibonye  mu kubungabunga amahoro ku isi,  harimo ko ingabo za Senegal zagize uruhare mu gushaka uburyo jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarara.

Ati" ubu turi mu ntangiriro kuko mu gihe kiri imbere ubufatanye bw'ingabo zacu n'ingabo z'u Rwanda  buzibanda mu mahugurwa n'ibikorwa byo kubungabunga amahoro."

Gen Mbaye Cisse   yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi  yunamira abahashyinguwe nyuma anasura ingoro y'amateka y'Urugamba rwo kubohora igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Dore impamvu umukozi wa Humana Rights Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-07 06:25:34 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugaba-Mukuru-wingabo-za-Senegal--nitsinda-ayoboye-bageze-mu-Rwanda.php