English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Haribazwa ikizatunga abimukira mu gihe amafaranga yo kubatunga y'imyaka 5 azaba ashize

Umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda yatangaje ko bafite impungenge ko abimukira bagiye kuzanwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza bashobora kuber igihugu umutwaro uremereye.

Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko bo nk’abantu baharanira demokarasi batarwanya itegeko. Ni nyuma y’uko Inteko y’Ubwongereza yemeje uwo mugambi nk’itegeko.

Gusa ati: “Icyo dusaba ni uko uburenganzira bwa muntu bw’ibanze bugomba kubahirizwa kuri abo bimukira bagomba kuza mu Rwanda, ndetse n’inzira zose z’amategeko zubahirizwe kugira ngo abo bantu mu by’ukuri bareke gufatwa nk’aho ari ibikoko, bazanwe neza.”

Umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko iryo tegeko ryemejwe, kandi ko iki gihugu kimaze imyaka 30 cyiyubaka ngo kibe ahantu hatekanye ku Banyarwanda n'abatari Abanyarwanda.

Kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 leta y’Ubwongereza yari imaze kwishyura u Rwanda miliyoni 240 z’amapawundi ni hafi miliyari 400 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ariko ayo Ubwongereza bugomba kwishyura u Rwanda yose hamwe mu myaka itanu ni miliyoni 370 z’amapawundi hafi miliyari 600 Frw, nk’uko bivugwa n’ikigo National Audit Office (NAO) kigenzura imikoreshereze y’imari ya leta y’Ubwongereza.

Ayo mafaranga leta y’u Rwanda yishyuwe, Ubwongereza buvuga ko agamije kubaka ubukungu bw’igihugu no gufasha abo bimukira mu mibereho mu myaka ya mbere bakihagera.

Ariko Habineza avuga ko bafite impungenge kuko bazi nezako ko ayo mafaranga leta y’Ubwongereza izatanga  arayo gukoreshwa mu myaka itanu gusa.

Yongeraho ati: “Nyuma y’imyaka itanu abo bimukira bazaba babaye umutwaro kuri leta y’u Rwanda cyangwa se no ku musoro w’Abanyarwanda.

Bivuze yuko bazajya ku isoko ry’u Rwanda gushaka akazi nk’abandi bose kandi akazi karabuze, nk’ubu dufite igipimo cyo kubura akazi kigeze kuri 23%, abantu benshi barashaka akazi urubyiruko rwarakabuze, abantu bize n’abatize bose baragashaka barakabuze, noneho ukavuga uti ‘abo bimukira na bo nibaza bazabura akazi bibe ikibazo, babe umutwaro ku Rwanda’.

Gusa mu Rwanda hari abandi babona abo bimukira nk’amahirwe n’amaboko aje mu gihugu.

Emmanuel Kanimba, ufite resitora i Kigali, yabwiye BBC  dukesha iyi  nkuru ati: "Ntekereza ko bizaba ari byiza ku bukungu bw'igihugu.

Ndabizi ko bizaba ari ukunguka amaboko, bazanakora ibicuruzwa banatange za serivisi kandi bazanagira ibintu bagura. Hakabaho kandi ibitekerezo bishya bashobora kuzana mu bukungu bwacu."

Biteganyijwe ko kohereza abo bimukira mu Rwanda bizatangira mu byumweru hagati ya 10 na 12 nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak.



Izindi nkuru wasoma

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Abimukira bo mu Bwongereza batinye koherezwa mu Rwanda none batangiye guhungira mu bindi bihugu

Haribazwa ikizatunga abimukira mu gihe amafaranga yo kubatunga y'imyaka 5 azaba ashize

Botswana yateye utwatsi ubusabe bw'Ubwongereza bwo kohereza abimukira muri icyo gihugu

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yaba igiye kuburizwamo na ONU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-24 14:36:03 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Haribazwa-ikizatunga-abimukira-mu-gihe-amafaranga-yo-kubatunga-yimyaka-5-azaba-ashize.php