English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yaba igiye kuburizwamo na ONU

Abategetsi babiri bo ku rwego rwo hejuru mu Muryango w'Abibumbye (ONU) barimo gusaba Ubwongereza kuburizamo gahunda yabwo yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Mu itangazo basohoye bombi, umukuru w'ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, na komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Volker Turk, bavuga ko iyi gahunda izagira ingaruka mbi ku kurinda impunzi n'uburenganzira bwa muntu ku isi.

Grandi avuga ko kurinda abasaba ubuhungiro bisaba ko ibihugu byose bikurikiza inshingano byiyemeje.

Mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo ku wa kabiri, Sunak yavuze ko uwo mushinga w'itegeko washyizweho "mu guca intege abimukira ntibambuke mu buryo buteje ibyago.

Yongeyeho ko iryo tegeko rizasobanura neza ko niba  wambutse ukajya mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko udashobora kuhaguma".

Ati: "Aho twibanze ubu ni ugutuma indege [zitwaye abajyanwe mu Rwanda] zihaguruka, kandi ndabisobanura neza ko nta kintu na kimwe kizatwitambika mu gukora ibyo twiyemeje

Umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rwishimiye ko iryo tegeko ryemejwe, yongeraho ko iki gihugu kimaze imyaka 30 cyiyubaka ngo kibe ahantu hatekanye ku Banyarwanda n'abatari Abanyarwanda.



Izindi nkuru wasoma

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru

Umuhanda Muhanga-Ngororero ntukiri nyabagendwa

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Umuhoza Victoire yagejeje u Rwanda mu rukiko rwa EAC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-24 08:22:02 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu-Rwanda-yaba-igiye-kuburizwamo-na-ONU.php