English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Botswana yateye utwatsi ubusabe bw'Ubwongereza bwo kohereza abimukira muri icyo gihugu

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Botswana Lemogang Kwape yatangajeko bamaganiye kure ubusabe bw'Ubwongereza bwo kwakira abimukira baturutse muri icyo gihugu ariko ku mpamvu zabo bwite.

Ibyo yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 23 Mata 2024, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri sheni ya televiziyo yo muri Afurika y'Epfo.

Lemogang yavuzeko igihugu cy'Ubwongereza cyiyambaje Botswana kugirango yakire abimukira bari kwirukanwa mu Bwongereza ariko ubwo busabe buhita baterwa utwatsi.

Televiziyo Newzroom Afrika yaganiriye na Minisitiri Lemogang yatangajeko  uyu muyobozi yavuzeko Botswana yo yanze ubwo busabe bwari bwatanzwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza hamwe na Minisitiri ushinzwe Afurika binyuze mu nzira ya demukarasi.

BBC itangazako gahunda y'Ubwongereza yo kwirukana abimukira muri icyo gihugu yagombaga  gukorerwa mu bihugu birimo Armenia, Coted'Voire, Costa Rica na Botswana.

Ni mu gihe u Rwanda rwo rwiteguye kwakira abimukira bagomba guturuka m'Ubwongereza nyuma yuko inteko Inshingamategeko y'Ubwongereza yemeje uyu mushinga wari umaze igihe warahuye n'inzitizi.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Burusiya zinjiye mu birindiro by'ingabo za Amerika ziri muri Niger

Havutse ikirego gishya ku mushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Umunyarwanda w'impunzi muri Zambia yatawe muri yombi

Ibikorwa bya MONUSCO muri Kivu y'Amajyepfo byose byahagaze

Emmanuel Macron asanga kwirukana M23 muri RDC atariyo nambwe ya mbere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-24 12:06:41 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Botswana-yateye-utwatsi-ubusabe-bwUbwongereza-bwo-kohereza-abimukira-muri-icyo-gihugu.php