English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gorilla FC nyuma yo guhemukira Amagaju FC yicaye ku mwanya w’icyubahiro by’agateganyo.

Ikipe ya Gorilla FC  yasuzuguye Amagaju FC iyikabukira ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’u Rwanda, bituma yicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024 ni bwo hatangiye gukinwa imikino y’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere.

Kuri uyu mukino ikipe ya Gorilla FC ni yo yari yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Péle Stadium.

Byasabye iminota 37 kugira ngo  Rutonesha Hesborn  arunguruke mu nshundura za  Amagaju FC ku gitego yatsinze kuri penaliti yari ikorewe Irakoze Darcy.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino, yaje kurangira iyi kipe itozwa na Kirasa iri imbere n’igitego 1-0 ariko amakipe agaragaza gusatirana cyane kuko umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 47 Hesborn wari wagoye cyane bamyugariro b’Amagaju yongeye kubaca mu rihumye anyuze  ku ruhande rw’iburyo, awuha Ntwali Evode nawe anyeganyeza inshundura yandika igitego cya Kabiri.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyamagabe, yahise ibona ko ishobora kuba iri gushaka kwica inyoni itaribwa nyuma y’uko yari imaze gutsindwa igitego cya Kabiri.

Ibintu byongeye guhuhuka ku Amagaju FC ku munota wa 67 ubwo rutahizamu, Alex Karenzo yongeraga kubona izamu ku rwa Gorilla FC ku mupira yahawe na Samuel ku ruhande rw’iburyo maze abo mu Bufundu bisanga bikomeje kubakomerana.

Umukino waje kurangira amanota atatu asigaye i Kigali. Aho Gorilla FC yegukanye imbumbe nyuma yo gukabukira  Amagaju FC ibitego bitatu ku busa bwa bo ndetse biyihesha gufata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 14.

Uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, hateganyijwe indi mikino y’umunsi wa Karindwi wa shampiyona.

Umukino w’ishiraniro ukaba urahuza  Kiyovu Sports na Bugesera FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Robert Lewandowsk yafashije FC Barcelona guhemukira Real Madrid mu mukino wa El Clásico.

Gorilla FC nyuma yo guhemukira Amagaju FC yicaye ku mwanya w’icyubahiro by’agateganyo.

Ubukungu bwa Israel bwaguye mu manga nyuma yo kwiziringa mu nambara no gucura ibisasu kirimbuzi.

Rusizi: Abanyeshuri biga kuri Gs Kibangira bari mu gihirahiro nyuma y’amage yabagwiriye.

Ese koko Gorillas Coffee niyo izakuraho uruhuri rw’ibibazo byugarije Kiyovu Sports?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-26 08:23:42 CAT
Yasuwe: 17


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gorilla-FC-nyuma-yo-guhemukira-Amagaju-FC-yicaye-ku-mwanya-wicyubahiro-byagateganyo.php