English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanda Muhanga-Ngororero ntukiri nyabagendwa

Polisi y'u Rwanda yatangajeko kubera imvura nyinshi yaguye yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura bigatuma umuhanda Muhanga-Ngororero wuzuramo amazi ukaba wafunzwe by'agateganyo.

Ni itangazo ryashizwe ku rubuga rwa X na Polisi y'u Rwanda ivugako iyo mvura yaguye ari nyinshi yatumye umuhanda uhuza Intara y'Amajyepfo n'iy'Ubuengerazuba ufungwa.

Polisi yagize iti" Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero."

Polisi yakomeje ivugako mu gihe umuhanda waba nyabagendwa yahita itanga amakuru abawukoresha bakabimenya.

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi(Rwanda Water Resources Board) giherutse kuburira abaturage batuye hafi y'imigezi ko bashobora kwibasirwa n'imyuzure muri ibi bihe by'imvura iri gukomeza kwiyongera.

Icyo gihe cyavuzeko imigezi ishobora guteza Imyunzure ari Sebeya, Karambo, Nyagahanga, Kabirizi, Nyabarongo, Mwogo, Mukungwa, Rubyiro na Cyagara.

Hakiyongeraho imigezi yo mu muhora wa Vunga n'imyuzi yo mu gace k'ibirunga mu turere twa Burera,Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Ibi bigaragazako abaturiye aho havuzwe haruguru ndetse n'abandi batuye ahantu hashobora gushira ubuzima bwabo mu kaga ko bagomba kwitwararika muri ibi bihe by'imvura nyinshi iri kugwa mu bice byose by'igihugu.

 



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi:Ikamyo yarenze umuhanda ikometsa umuntu umwe

Umuhanda Muhanga-Ngororero ntukiri nyabagendwa

Umuhanda Nyungwe-Nyamasheke wafunzwe n'inkangu

Umuhanda Kigali-Muhanga uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 140

DRC:Umuhanda Minova-Sake wafunzwe n’inyeshyamba za M23



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-03 04:48:05 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanda-MuhangaNgororero-ntukiri-nyabagendwa.php