English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Raporo nshya ishyira u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere mu guha ubwisanzure itangazamakuru 

Raporo y'umuryango uharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru, Reporters Sans Frontières (RSF), yashyize u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu karere k'ibiyaga bigari.

Iyi raporo y'uyu muryango wo mu Bufaransa, yasohotse kuri iyi tariki ya gatatu Gicurasi, umunsi ngarukamwaka w'ubwisanzure bw'itangazamakuru washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 144 n'amanota 40/100 mu bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.

Rwasubiye inyuma ho imyanya 13 ugereranyije na raporo nk'iyi yo mu 2023, aho rwari ku mwanya wa 131.

Nubwo u Burundi buri ku mwanya wa 108 n'amanota 51/100, buvuye ku mwanya wa 114 bwariho mu mwaka ushize, RSF ivuga ko ku butegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye u Burundi bukomeje kurangwamo umwuka wo "kwisabira cyane" abanyamakuru.

Itanga urugero rwo mu 2023 ubwo umunyamakuru yakatirwaga gufungwa imyaka 10 ku birego ivuga ko bidahuye mu by'ukuri n'ibyo yazizwaga, agashinjwa "kwibasira umutekano w'imbere w'igihugu".

Imyanya y'ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo:

Tanzania - 97

Kenya - 102

Burundi - 108

Repubulika ya Demokarasi ya Congo - 123

Uganda - 128

Sudani y'Epfo - 136

Rwanda - 144

Ku rwego rw'isi, RSF ivuga ko ubwisanzure bw'itangazamakuru burimo kubangamirwa n'abantu ubundi bagakwiye kuburengera abanyapolitiki".

RSF ivuga ko ibyo bigaragarira ku kuntu mu nkingi eshanu  politiki, ubukungu, amategeko, imibereho n'umutekano  ishingiraho muri raporo yayo, muri uyu mwaka inkingi ya politiki ari yo yasubiye inyuma cyane kurusha izindi.

Ku isi, ibihugu bitanu bya mbere mu kubahizira ubwisanzure bw'itangazamakuru ni Norvège, iza ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Denmark, Suède, Ubuholandi na Finland.

Ku Rwanda, raporo ya RSF y'uyu mwaka ivuga ko mu RWanda hagenzurwa itangazamakuru, hitwaje kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ubwo itangazamakuru ryenyegezaga urwango rushingiye ku bwoko.

Mu gihe cyashize, abategetsi mu Rwanda bakunze kunenga uburyo RSF ikoramo raporo zayo, bavuga ko igarura amakuru ashaje atajyanye n'igihe.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

Abifuza kwiyamaza nk'abakandida bingenga ku mwanya wa Perezida barushijeho kwiyongera

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-03 05:05:47 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Raporo-nshya-ishyira-u-Rwanda-ku-mwanya-wa-nyuma-mu-karere-mu-guha-ubwisanzure-itangazamakuru-.php