Byahinduye isura mu Burasirazuba bwa Congo: M23 yishe Maj Gen Peter Chirimwani wa FARDC.
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’intambara zibasira uburasirazuba bwayo, umutwe wa M23 wongeye gutangaza amakuru akomeye y’urupfu rwa Maj Gen Peter Chirimwani, wari umuyobozi ukomeye mu ngabo za FARDC.
Aya mkauru yemejwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yatanze mu masaha y’igicuku ashyira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Turatangaza urupfu rw’Umugaba Mukuru wa FDLR, Général Chirimwani.”
Lawrence Kanyuka akomeza avuga kandi ko uyu Mujenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “yaguye i Kasengezi aho yari yagiye kwiyerekanira imbere ku rugamba.”
Maj Gen Peter Chirimwani azwiho kuba umwe mu bashyigikiye imikoranire ya FARDC n’umutwe wa FDLR, urwibutso rukomeye ku mateka y’ubwicanyi bwibasiye u Rwanda mu 1994.
Urupfu rwe, nk’uko bivugwa na M23, rufatwa nk’igikorwa gikomeye mu rugamba ruracyarimo guhanganyemo imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Ni mu gihe kandi M23 itangaje ko nyuma yo gufata umujyi wa Sake, iri kwitegura gufata n’umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru. Ibi byateye ubwoba abatuye aka karere, bamwe batangiye guhungira mu Rwanda.
Corneille Nangaa, Perezida w’Ihuriro AFC rifite uyu mutwe wa M23, yashimangiye ko intego yabo ari ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bavuga ko butera akajagari n’amacakubiri mu gihugu.
Iyi ntambara irakomeje gusiga umutekano mucye, gutakaza ubuzima, no kwangiza ibikorwa remezo mu burasirazuba bwa Congo.
N'ubwo M23 ishimangira ko ibyo ikora bigamije "kubohora abaturage," ibi bikorwa birushaho gukomeza guhungabanya imibereho yabo.
Icyakora, niba Goma ifashwe, bizaba ari intambwe ikomeye mu rwego rwa politiki n’umutekano muri Congo, bikaba bishobora guhindura imiterere y’ubuyobozi muri iki gihugu gikomeje kuzahazwa n’ibibazo by’umutekano.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru n’ibikorwa bigaruka ku mibereho y’abaturage n’uburyo ibintu bihinduka mu karere.
Imirwano irakomeje ku mpande za Masisi na Lubero mu gihe bivugwa ko abandi barwanyi ba M23 bakomereje kwerekeza I Butembo, mu gihe abandi bari kumanuka muri Kivu y’ Amajyepfo, naho abandi bakagana muri Masisi berekeza i Walikale.
Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru irimo kuberamo imirwano ingana 59.483 km², uduce tumaze gufatwa na M23 byuzuye harimo Teritwari ya Rutshuru na Masisi zingana na 5 289 km² 4734 km² Masisi, Nyiragongo 333 km².
Imirwano ikomereje muri teritwari ya Walikale ingana na 23.475km², Lubero 18096 km², mu gihe beni yo ingana na 7 484 km².
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show