Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bizakemuka ari uko Tshisekedi aganiriye na M23-Nizeyimana.
Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba ingorabahizi. Nizeyimana, umwe mu basesenguzi ba politiki n’umutekano muri aka karere, yatangaje ko ikibazo cy’intambara hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 gishobora gukemuka ari uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yemeye kuganira n’uyu mutwe.
Nizeyimana yavuze ko ibiganiro ari bwo buryo bwonyine bwo kugera ku mahoro arambye, ariko yagaragaje impungenge z’uko Perezida Tshisekedi atagaragaza ubushake buhagije bwo kubishyira mu bikorwa.
Tshisekedi yasinye amasezerano ariko ntiyubahirizwa
Uyu musesenguzi asanga impamvu nyamukuru ituma ibiganiro bitoroha ari uko Tshisekedi yagiye asinya amasezerano yemera kuganira n’inyeshyamba za M23, ariko nyuma akabihindura.
Ati: "Birashoboka, ntiwite ku bintu uriya Perezida avuga, yasinye amasezerano mu mpapuro, buriya ibintu yasinyiye no kubihindura birashoboka. Jya utinya umuntu usinyira ibintu ariko byagera nimugoroba akabihindura ibipapuro."
Ibi Nizeyimana abivuze mu gihe imitwe mpuzamahanga ndetse n’ibihugu byo mu karere bikomeje gusaba Leta ya Congo ko yakoresha inzira y’ibiganiro kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke gishakirwe igisubizo kirambye.
Ibibazo by’umutekano bikomeje gufata indi ntera
Mu gihe Leta ya Congo ikomeje kurwanya umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu, abaturage bakomeje gukomeza kuba igitambo cy’izi mvururu. Abaturage ibihumbi amagana bamaze kwimurwa mu byabo, abandi babuze ababo kubera intambara.
Uretse ubusabe bw’amahanga bwo gushakira igisubizo cya politiki iki kibazo, hari impungenge ko ibikorwa bya gisirikare bishobora gukomeza gukaza umurego, bikongera umubare w’impunzi ndetse n’ubukana bw’ibibazo byugarije aka karere.
Kugeza ubu, nta cyizere cy’uko Leta ya Congo yaba igiye kwisunga ibiganiro nk’umuti wa politiki, nubwo amahanga akomeje kubisaba.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show