English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bizakemuka ari uko Tshisekedi aganiriye na M23-Nizeyimana.

Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba ingorabahizi. Nizeyimana, umwe mu basesenguzi ba politiki n’umutekano muri aka karere, yatangaje ko ikibazo cy’intambara hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 gishobora gukemuka ari uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yemeye kuganira n’uyu mutwe.

Nizeyimana yavuze ko ibiganiro ari bwo buryo bwonyine bwo kugera ku mahoro arambye, ariko yagaragaje impungenge z’uko Perezida Tshisekedi atagaragaza ubushake buhagije bwo kubishyira mu bikorwa.

Tshisekedi yasinye amasezerano ariko ntiyubahirizwa

Uyu musesenguzi asanga impamvu nyamukuru ituma ibiganiro bitoroha ari uko Tshisekedi yagiye asinya amasezerano yemera kuganira n’inyeshyamba za M23, ariko nyuma akabihindura.

Ati: "Birashoboka, ntiwite ku bintu uriya Perezida avuga, yasinye amasezerano mu mpapuro, buriya ibintu yasinyiye no kubihindura birashoboka. Jya utinya umuntu usinyira ibintu ariko byagera nimugoroba akabihindura ibipapuro."

Ibi Nizeyimana abivuze mu gihe imitwe mpuzamahanga ndetse n’ibihugu byo mu karere bikomeje gusaba Leta ya Congo ko yakoresha inzira y’ibiganiro kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke gishakirwe igisubizo kirambye.

Ibibazo by’umutekano bikomeje gufata indi ntera

Mu gihe Leta ya Congo ikomeje kurwanya umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu, abaturage bakomeje gukomeza kuba igitambo cy’izi mvururu. Abaturage ibihumbi amagana bamaze kwimurwa mu byabo, abandi babuze ababo kubera intambara.

Uretse ubusabe bw’amahanga bwo gushakira igisubizo cya politiki iki kibazo, hari impungenge ko ibikorwa bya gisirikare bishobora gukomeza gukaza umurego, bikongera umubare w’impunzi ndetse n’ubukana bw’ibibazo byugarije aka karere.

Kugeza ubu, nta cyizere cy’uko Leta ya Congo yaba igiye kwisunga ibiganiro nk’umuti wa politiki, nubwo amahanga akomeje kubisaba.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’u Burusiya baganiriye ku bibazo bya Congo.

Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bizakemuka ari uko Tshisekedi aganiriye na M23-Nizeyimana.

Habaruwe imirambo ibihumbi 2 000 yandagaye ku gasozi muri Congo.

Perezida Kagame azahura na mugenziwe Felix Tshisekedi mu ntama idasazwe.

M23 yongeye kwisasira ikindi gikonyozi mu ngabo za Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 10:04:08 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibibazo-byo-mu-Burasirazuba-bwa-Congo-bizakemuka-ari-uko-Tshisekedi-aganiriye-na-M23Nizeyimana.php