Amakuru mashya: Intara y’Iburengerazuba yabonye Guverineri mushya.
Ntibitura Jean Bosco wabaye umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Dushimimana Lambert wayoboraga iyi ntara kuva muri Nzeri 2023.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we wagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbura Dushimimana Lambert wayoboraga iyi Ntara, umwanya amazeho umwaka umwe.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko Intara y’Iburengerazuba yahawe Guverineri mushya, ryasohotse mu gihe muri iyo Ntara muri ayo masaha havugwa andi makuru y’abari abayobozi mu Karere ka Rusizi beguye.
Abo ni Dr. Kibiriga Anicet wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) witwa Jeanne d’Arc Niyonsaba, bashyikirije Inama Njyanama amabaruwa y’ubwegure bwabo.
Hari hashize igihe gito kandi muri iyi Ntara mu Karere ka Karongi na ho hari abayobozi bo mu Karere beguye, abandi basezera ku nshingano zabo.
Abo ni uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, uwari Umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Tariki 04 Nzeri 2023, nibwo Dushimimana Lambert yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko François wakuwe muri izo nshingano tariki 28 Kanama 2023 akuweho na Perezida wa Repubulika.
Dushimimana Lambert yari yagiye kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuye muri Sena aho yari Senateri, akaba na Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.
Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yahoze akuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano, aba n’ Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show