Umuhanzi w'ikirangirire mu njyana ya Pop,Justin Bieber akomeje gusaba abakunzi be inkunga y’amasengesho nyuma yo kwibasirwa n’indwara ya Ramsay Hunt syndrome, yatumye ibice by’umubiri we biherereye mu gice cy’iburyo birwara pararize.
Ibi yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Justin yatangaje ko yizera ko hari icyo Imana igiye gukora ko kandi ibintu byose biba kubera impamvu y’Imana.
Uyu muhanzi ufite imyaka 28 y’amavuko yakomeje kwizeza abasaga miliyoni 241 bamukurikiye ku rubuga rwa Instagram ko yizeye kwakira ugukira kuvuye ku Mana. Yagize ati:
“Nizera Imana kandi nkanizera ko byose byabayeho kubera impamvu. Si nahamya neza igihe byose biri buze kugenda neza ariko mu gihe cya nyacyo bizakemuka.” Uyu muhanzi yasoje avuga ko agiye kuryama mu gihe ategereje ibitangaza by’Imana.
Ramsay Hunt syndrome ni indwara ikunze gutera bimwe mu bice by’umubiri kudakora neza bigatuma birwara pararize, cyane cyane mu isura, igice cy’amatwi n’umunwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show