English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Bruce Melodie yafungiwe I Burundi azira ubuhemu

Umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi ashinjwa ubuhemu yakireye umuherwe wamuhaye amafaranga ntayasubizwe.

Uyu muhanzi yafunzwe kubera ko hari amafaranga abereyemo umwe umuherwe Toussaint umwe mu bategura ibitaramo wo muri icyo gihugu.

Amakuru ahari nuko mu mpera za 2018 aribwo byose byatangiye u hatwgurwaga igitaramo muri iki gihugu cyagombaga gususuruswa na Melodie Hari kuri Noheri.


Umuhanzi Bruce Melodie yahawe avanse ariko ntiyubahiriza amasezerano bitewe n’ibibazo by’mutekano wari utaramera neza i Burundi.


Ikosa Melodie azira nuko ataririmbye ndetse ntiyohereza na Avanse yari yahawe ndetse n'ibiganiro byagombaga kumuhuza na Toussaint ntiyabikora.


Intandaro yo kumufata yaje ubwo abari bateguye iki gitaramo bumvaga ko uyu muhanzi agiye kujya i Burundi, batekerezaga ko wenda bakumvikana bagasubukura umushinga bari bafitanye.

Icyakora ngo si ko byagenze kuko uyu muhanzi atigeze avugisha uwari wamutumiye ndetse ngo nta n’ubwumvikane bwabayeho.

Uwari watumiye Bruce Melodie wari uzi ko uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo i Bujumbura yakomeje kwizera ko bazaganira, ariko arategereza araheba kugeza ubwo uyu muhanzi ageze i Bujumbura, asanga undi yamaze kuregera Polisi yahise imuta muri yombi.

Nubwo bitarasobanuka, Bruce Melodie afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.



Izindi nkuru wasoma

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.

Umuhanzi Passy Kizito uri kurwana no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru ni muntu ki?

Mu by’ukuri Perezida Kagame aratinyitse pe! - Umuhanzikazi Butera Knowles.

Mu bibazo byanjye byose ngira, icyo kugira umugabo ntikirimo –Umuhanzikazi Lydia Jazmine.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022/08/31 19:28:03 CAT
Yasuwe: 461


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
umuhanzi-bruce-melodie-yafungiwe-i-burundi-azira-ubuhemu.php