English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ángel Di María yahishuye ko azaba umutoza nyuma yo kumanika inkweto.

Umunya-Argentine, Ángel Di María, yatangaje ko ari kwihugura mu birebana n’ubutoza, cyane ko ari ko kazi yifuza kuzakomeza gukora ubwo azaba ahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga.

Ibi ni bimwe mu byo uyu mukinnyi w’imyaka 36 yatangarije ikinyamakuru Clank Media, cyamubazaga ku birebana n’ubuzima bwe igihe azaba yararangije urugendo rwe nk’umukinnyi.

Di María umaze imyaka 20 ari umukinnyi wabigize umwuga, yamaze gusezera gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine, ariko akomeza gukinira Benfica yo muri Portugal.

Ati “Ubu ndi gufata amasomo y’ubutoza, kuko nta wamenya. Kuva nagira imyaka 30 natangiye gukina ariko ntekereza byagutse bitandukanye na mbere.”

Yakomeje yagize ati ”Ntabwo narebaga nk’umukinnyi gusa, ahubwo nk’uko n’abatoza bareba. Ndabizi gutoza si akazi koroshye kuko gakenera igihe bitandukanye n’umukinnyi, uranangiza imyitozo akitahira. Nimpagarika gukina rero, nzabanza nishimane n’umuryango wanjye, hanyuma ibyo gutoza na byo byakunda nkabijyamo.”

Ibihe byiza ndetse n’ibikombe yatwaye nk’ umukinnyi wabigize umwuga.

Di María yagize urugendo rwiza mu gihe yamaze akina, kuko yatwaranye na Argentine Igikombe cy’Isi cya 2022, Copa América mu 2021 na 2024, UEFA Champions League yatwaranye na Real Madrid mu mwaka w’imikino wa 2013/2014 n’ibindi bitandukanye.

Usibye Benifica na Real Madrid, yakiniye andi makipe arimo Manchester United yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani na Rosario Central yo mu gihugu cye.

Kugeza ubu Ángel Di María amaze gutsinda ibitego 210 mu mikino 910 ndetse anatanga imipira 239 ivamo ibitego mu mikino yabashije gukina.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.

Ángel Di María yahishuye ko azaba umutoza nyuma yo kumanika inkweto.

Inzara ni yose muri Gaza nyuma yuko amakamyo yari atwaye imfashanyo z’ibiribwa acucuriwe mu nzira.

Amerika yakojeje agati mu ntozi nyuma yo guha ibisasu n’uburenganzira Ukraine ngo irase mu Burusiy

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-19 19:34:22 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/ngel-Di-Mara-yahishuye-ko-azaba-umutoza-nyuma-yo-kumanika-inkweto.php