English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbere yo kujya gutaramira i Goma muri Amani Festival, itsinda Charly na Nina ryakanguriye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwikingiza Covid-19 no gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda iki cyorezo.
Ni ubutumwa aba bakobwa batanze bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo.

Bagize bati "Nshuti n’abafana bacu, turashaka kwemeza ko tuzitabira Iserukiramuco rya Amani Festival aho tuzaririmba tariki 6 Gashyantare 2022. Rero mureke dufatanye kurwanya iki cyorezo dukurikiza amabwiriza tunikingiza ku bwinshi.”
Aba bahanzikazi bijeje abazitabira iri serukiramuco kuzarigiriramo ibihe byiza, babibutsa ko kwikingiza byuzuye ari ingenzi kuri buri wese.
Charly na Nina bategerejwe muri Amani Festival, iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Goma.

Aba bahanzikazi bagiye gutaramira muri Amani Festival nyuma y’iminsi mike cyane bahishuye ko bongeye gusubukura umuziki nyuma y’imyaka irenga ibiri batagaragara mu gikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na wo.
Hari amakuru avuga ko nyuma yo kuva muri iri serukiramuco, aba bahanzikazi bazahita baha abakunzi babo indirimbo yabo nshya.
Charly na Nina ni abahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, bamenyekanye mu ndirimbo nka "Indoro", "Agatege", "Face to face", "Uburyohe", "I Do" bakoranye na Bebe Cool n’izindi.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Chief Editor Published: 2022/02/04 11:56:11 CAT
Yasuwe: 976


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
charly-na-nina-basabye-abanyecongo-kwikingiza-covid19-mbere-yo-gutarama-muri-festival-amani.php