English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbere yo kujya gutaramira i Goma muri Amani Festival, itsinda Charly na Nina ryakanguriye abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwikingiza Covid-19 no gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda iki cyorezo.
Ni ubutumwa aba bakobwa batanze bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo.

Bagize bati "Nshuti n’abafana bacu, turashaka kwemeza ko tuzitabira Iserukiramuco rya Amani Festival aho tuzaririmba tariki 6 Gashyantare 2022. Rero mureke dufatanye kurwanya iki cyorezo dukurikiza amabwiriza tunikingiza ku bwinshi.”
Aba bahanzikazi bijeje abazitabira iri serukiramuco kuzarigiriramo ibihe byiza, babibutsa ko kwikingiza byuzuye ari ingenzi kuri buri wese.
Charly na Nina bategerejwe muri Amani Festival, iserukiramuco rizabera mu Mujyi wa Goma.

Aba bahanzikazi bagiye gutaramira muri Amani Festival nyuma y’iminsi mike cyane bahishuye ko bongeye gusubukura umuziki nyuma y’imyaka irenga ibiri batagaragara mu gikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na wo.
Hari amakuru avuga ko nyuma yo kuva muri iri serukiramuco, aba bahanzikazi bazahita baha abakunzi babo indirimbo yabo nshya.
Charly na Nina ni abahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, bamenyekanye mu ndirimbo nka "Indoro", "Agatege", "Face to face", "Uburyohe", "I Do" bakoranye na Bebe Cool n’izindi.



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika



Author: Chief Editor Published: 2022/02/04 11:56:11 CAT
Yasuwe: 874


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
charly-na-nina-basabye-abanyecongo-kwikingiza-covid19-mbere-yo-gutarama-muri-festival-amani.php