English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yishwe kinyamaswa: Menya ibirambuye ku mugore wasanzwe yapfuye bamusesetse icupa mu gitsina.

Hirya no hino abantu bose batunguwe no kubona ubu bugome bukabije. Iyi nkuru ibabaje yabereye mu mudugudu wa Nyacyonga , Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro nibwo abantu batunguwe no gusanga umugore ukekwaho gukora akazi  ku buraya (kwicuriza) yinjijwe icupa mu myanya ye y’ibanga.

Ni nkuru yemenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024.

Uyu nyakwigendera  witwa Uwamahoro Diane w'imyaka 33, ngo yari yahoze  anywera inzoga mu kabari k’uwitwa Zabayo ari gusangira inzoga n’abandi barimo n’umugabo we uri mu bakekwa ku mwivugana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, avuga ko bamenye iby’iy’inkuru kandi ngo batangiye gukora iperereza.

Ati ‘’Nibyo koko tukimara kumenya amakuru Polisi dufatanyije na RIB twahise tugerayo dusanga uwishwe mu buryo bw'iyicaruzozo yitwa Uwamahoro Diane w'imyaka 33, yari aryamye ku nkengero z'umuhanda wa kaburimbo, ikigaragara bari babanje kubitegura dushingiye ku bimenyetso twahasanze kuko bamwishe kinyamaswa.’’

Akomeza ati ‘’Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi bari gukorwaho iperereza barimo umugabo we bashakanye bitemewe n'amategeko bivugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane."

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa mu gihe abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga.

 



Izindi nkuru wasoma

Tiger Woods yahishuye ko ari mu rukundo n’uwahoze ari umugore wa Donald Trump Jr

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Kenya: Umunyamakuru yasazwe mu rugo yapfuye

Abayobozi b’Ingabo za UPDF na RDF bahuriye muri Uganda, Menya ibyaganiriweho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-28 11:05:03 CAT
Yasuwe: 122


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yishwe-kinyamaswa-Menya-ibirambuye-ku-mugore-wasanzwe-yapfuye-bamusesetse-icupa-mu-gitsina.php