Yandura ikanica mu gihe gito: Sobanukirwa n’indwara y’amayobera yibasiye RDC, imaze guhitana 53.
Indwara itaramenyekana ubwoko bwayo imaze guhitana abantu 53 mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe abandi 419 bamaze kuyisanganwa kuva yagaragara bwa mbere ku wa 21 Mutarama 2025.
Nk’uko bitangazwa n’abaganga bo muri aka gace ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), iyi ndwara yica mu gihe gito cyane, kuko umurwayi ashobora kwitaba Imana mu masaha 48 nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.
Indwara yagaragaye bwa mbere i Boloko
Amakuru dukesha WHO muri Afurika avuga ko iyi ndwara yabanje kugaragara mu Mujyi wa Boloko, aho abana batatu bariye agacurama bagaragaje ibimenyetso birimo kuva amaraso no guhinda umuriro mwinshi, maze bose bitaba Imana nyuma y’amasaha 48. Nyuma y’icyumweru kimwe, abandi barwayi benshi batangiye kuyigaragaza.
Ku wa 9 Gashyantare 2025, iyi ndwara yongeye kugaragara mu Mujyi wa Bomate, bituma ibizamini by’abantu 13 byoherezwa i Kinshasa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima muri RDC kugira ngo hasuzumwe icyihishe inyuma y’iki cyorezo.
Nta Ebola cyangwa Marburg byagaragaye mu bizamini
Ibizamini byakorewe aba barwayi byagaragaje ko nta virusi ya Ebola cyangwa Marburg ibarimo, nubwo iyi ndwara ifite ibimenyetso bisa n’ibi by’indwara zombi. Gusa bimwe mu bizamini byagaragaje indwara ya Malaria, ariko ntibemeza ko ari yo iri gutera impfu nyinshi ku kigero giteye inkeke.
Dr. Serge Ngalebato, umuganga mu Bitaro bya Bikoro aho abarwaye iyi ndwara bari kuvurirwa, yavuze ko ubukana bwayo buteye impungenge, cyane cyane kubera uburyo yica vuba.
Inzego z’ubuzima mu bukangurambaga bwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara
Kugeza ubu, inzego z’ubuzima muri RDC, zifatanyije na WHO, zatangiye gukaza ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara y’amayobera. Harimo gukangurira abaturage kwirinda kugirana imikoranire ya hafi n’abarwayi no gukomeza ubushakashatsi ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’iyi ndwara.
Mu mwaka ushize, indi ndwara y’ibicurane ikaze yibasiye RDC, ihitana abantu benshi. Nubwo abaganga bagishakisha icyihishe inyuma y’ubu bwandu bushya, impungenge ni nyinshi kubera ukuntu iyi ndwara yica mu gihe gito.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show