English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yambariye urugamba: AFC/M23 yamaganye ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu i Bukavu.

Ihuriro AFC rihuriwemo n’umutwe wa M23 ryamaganye bikomeye ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byagaragaye mu Mujyi wa Bukavu, aho FARDC n’abambari bayo bashinjwa guhohotera abasivile.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, AFC/M23 ryatangaje ko ridashobora gukomeza kwihanganira ibi bikorwa, risaba ko bihagarara bidatinze.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti: “AFC/M23 ikomeje kumva amarira y’abaturage b’abasivile bo muri Bukavu. FARDC n’impande za gisirikare ziyifasha bakomeje gukora ibikorwa bya kinyamaswa bitavugwa byibasira abasivile, birimo kubica no kubasahura ibyabo.

Ibi byaha bigomba guhagarara byihuse, bitabaye ibyo ntayandi mahitamo tuzaba dufite uretse gutabara kugira ngo turinde Abanyekongo.”

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kugaragara mu bice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa bihabanye n’umutekano uri mu duce turi mu maboko y’uyu mutwe. Rivuga ko abaturage bari barahunze intambara batangiriye gutahuka ku bushake bwabo kubera umutekano usesuye. “Kurinda abasivile bizakomeza kuba mu biza ku isonga kuri twe,” rikomeza rigira.

Mu itangazo ryabo, AFC/M23 yanenze bikomeye igikorwa cya Leta ya Kinshasa cyo kurekura imfungwa zari muri Gereza ya Manzenze. Bagaragaje kandi ko mbere y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, habayeho ibikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore no gutwika amazu y’abaturage.

AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga, cyane cyane MONUSCO, guhagarika gukwirakwiza amakuru ayobya rubanda ashinja uyu mutwe ibyaha bidafite ishingiro. Bavuze ko ibi bigamije gutiza umurindi ibikorwa by’uruhande bahanganye.

Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize, M23 yari yatangaje ko yemeye agahenge kuva tariki ya 4 Gashyantare 2025. Gusa batangaje ko igihe cyose bazashotorwa cyangwa bagasanga hari ibikorwa bihungabanya abaturage, bazagira uruhare mu kubarengera.

Iyi myitwarire ya AFC/M23 ikomeje gukurura impaka mu ruhando mpuzamahanga no mu baturage b’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, aho impande zombi zishinjanya guhungabanya umutekano n’uburenganzira bwa muntu.



Izindi nkuru wasoma

Agiye kugaruka mu muziki: Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Songella ni muntu ki?

Itangazo rya AFC/M23 ryo ku itariki ya 11 Gashyantare 2025.

AFC/M23 yongeye guha gasopo ingabo za FARDC inihanangiriza MONUSCO.

Yambariye urugamba: AFC/M23 yamaganye ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu i Bukavu.

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-11 08:46:50 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yambariye-urugamba-AFCM23-yamaganye-ibikorwa-bihonyora-uburenganzira-bwa-muntu-i-Bukavu.php