Yambariye urugamba: AFC/M23 yamaganye ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu i Bukavu.
Ihuriro AFC rihuriwemo n’umutwe wa M23 ryamaganye bikomeye ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byagaragaye mu Mujyi wa Bukavu, aho FARDC n’abambari bayo bashinjwa guhohotera abasivile.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, AFC/M23 ryatangaje ko ridashobora gukomeza kwihanganira ibi bikorwa, risaba ko bihagarara bidatinze.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti: “AFC/M23 ikomeje kumva amarira y’abaturage b’abasivile bo muri Bukavu. FARDC n’impande za gisirikare ziyifasha bakomeje gukora ibikorwa bya kinyamaswa bitavugwa byibasira abasivile, birimo kubica no kubasahura ibyabo.
Ibi byaha bigomba guhagarara byihuse, bitabaye ibyo ntayandi mahitamo tuzaba dufite uretse gutabara kugira ngo turinde Abanyekongo.”
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kugaragara mu bice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa bihabanye n’umutekano uri mu duce turi mu maboko y’uyu mutwe. Rivuga ko abaturage bari barahunze intambara batangiriye gutahuka ku bushake bwabo kubera umutekano usesuye. “Kurinda abasivile bizakomeza kuba mu biza ku isonga kuri twe,” rikomeza rigira.
Mu itangazo ryabo, AFC/M23 yanenze bikomeye igikorwa cya Leta ya Kinshasa cyo kurekura imfungwa zari muri Gereza ya Manzenze. Bagaragaje kandi ko mbere y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, habayeho ibikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore no gutwika amazu y’abaturage.
AFC/M23 yasabye umuryango mpuzamahanga, cyane cyane MONUSCO, guhagarika gukwirakwiza amakuru ayobya rubanda ashinja uyu mutwe ibyaha bidafite ishingiro. Bavuze ko ibi bigamije gutiza umurindi ibikorwa by’uruhande bahanganye.
Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize, M23 yari yatangaje ko yemeye agahenge kuva tariki ya 4 Gashyantare 2025. Gusa batangaje ko igihe cyose bazashotorwa cyangwa bagasanga hari ibikorwa bihungabanya abaturage, bazagira uruhare mu kubarengera.
Iyi myitwarire ya AFC/M23 ikomeje gukurura impaka mu ruhando mpuzamahanga no mu baturage b’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, aho impande zombi zishinjanya guhungabanya umutekano n’uburenganzira bwa muntu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show