Virusi ya Marburg imaze guhitana abantu 11 mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu cumi n’umwe bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Abamaze kumenyekana banduye biyongereyeho barindwi, bose hamwe baba 36, abarimo kuvurwa ni 25. Kugeza ubu ntawe biratangazwa ko yakize iki cyorezo.
Iyi virusi ngo ntiyandurira mu mwuka, ahubwo yandura binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi biva mu mubiri w’umuntu uyirwaye.
Mu bimenyetso biranga uburwayi bwa Marburg harimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.
Dukomeze twirinde iyi virusi ya Marburg.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show