English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uzwi nka Geoffrey muri filime ‘Umuturanyi’ yasezeranye  imbere y’amategeko

Charles Nkurikiyinka wamamaye nka Umukonyine muri filime ‘umuturanyi’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kayirangwa Josiane bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Uyu mukinnyi wa filime yasezeranye imbere y’amategeko ku wa 12 Mutarama 2023, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimuhurura naho abatumiwe bajya kwakirirwa ahitwa “Uncle’s Restaurant” ya Uncle Austin.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bo mu muryango w’uyu musore n’umukunzi we.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, byitezwe ko ku wa 21 Mutarama 2023 aribwo hazaba ubukwe.

Byitezwe ko i saa tatu za mu gitondo aribwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera ahitwa ‘Hope Garden’ muri Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Saa munani z’amanywa uyu muryango mushya uzasezeranira imbere y’Imana ahitwa ‘Miracle Center Church’ Kabeza, nyuma y’uyu muhango abatumiwe bazakirirwa ahitwa ‘Hope Garden’.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-13 10:49:24 CAT
Yasuwe: 863


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uzwi-nka-Geoffrey-muri-filime-Umuturanyi-yasezeranye--imbere-yamategeko.php