English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwaririmbiye Ndandambara ya Ndera Ubwoba agiye gusohora indirimbo nshya yise Gusuragura

 

Umuhanzi ukoresha muri Muzika amazina ya NDANDAMBARA IKOSPEED agiye gusohora indirimbo itangaje ngo izaba yitwa GUSURAGURA yemeza ko ifite umwihariko.

 Uyu muhanzi usanga yihariye udushya binyuze mu rurimo rukoreshwa cyane mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu bita Ikigoyi yavuze ko iyi ndirimbo agiye gushira hanze yise Gusuragura izajya ikoreshwa mu bukwe,amasabukuru,Anniversiare n’ibindi.

 Aganira n’Igitangazamakuru Ijambo.net yavuze ko agashya kuri iyi ndirimbo izajya inacurangwa aho abantu bateraniye bafata amafunguro biyakira barya.

 Yagize ati :’’iyi ndirimbo nubwo yitwa Gusuragura izajya yifashishwa mu bintu byinshi bihuza abantu ntawe ukwiye gukanwa n’inyito yayo kuko n’ abantu bazajya baba bari gusangira ku meza bazajya bayicuranga ibafashe kuryoherwa.’’

 Uyu muhanzi yavuze ko nubwo umuziki wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 batigeze bahagarara ahubwo bakomeje gukora ngo biteza imbere aho yavuze ko kuri ubu bari kwifashisha imbuga nkoranyambaga ngo babashe kubona amafaranga n’imyinjirize yabo yiyongere.

 Umuhanzi Ndandambara Ikospeed amaze gusohora indirimbo nyinshi harimo niyo yacurangiye Nyakubahwa Perezida Kagame yakoreshejwe cyane mu matora yise Ndandambara aho aba avuga ko nta ntambara yamutera ubwoba ngo iyarinze Kagame Izandinda.

Yakunze kugaragara ahanganye n’abashaka kwiyitirira iyi ndirimbo ye ndetse ngo ntabwo arashirwa akomeje guharanira uburenganzira bwe.

 Kuri ubu yasohoye integuza y’indirimbo Gusuragura ateganya gushira hanze mu minsi iza.



Izindi nkuru wasoma

Barcelona yanyagiye Real Madrid ibitego 5-2, ihita yegukana igikombe cya Supercoupe d’Espagne.

I Burayi: Manchester United y’abakinnyi 10 yigaranzuye Arsenal iyisezerera muri FA Cup.

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

The Ben yongeye kunyeganyeza inkuta za BK Arena mu gitaramo yise ‘’ The New Year Groove.’’



Author: Yves Iyaremye Published: 2022-01-11 11:14:15 CAT
Yasuwe: 451


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwaririmbiye-Perezida-Kagame-Ndandambara-ya-Ndera-Ubwoba-agiye-gusohora-indirimbo-nshya-yise-Gusuragura.php