Uwari watorewe kuyobora abakono avuga ko ibyo bakoze ari amahano akebura abatekereza nka we
Kazoza Justin wari uherutse kwimikwa nk'umutware w'abakono yongeye kugaragara yicuza cyane ko ibyo yakoze ari amahano, anagira inama abandi bayobozi b'imiryango nyarwanda baba bafite imigambi nk'iye kubigendera kure kuko bisenya ubumwe bw'abanyarwanda.
Yabigarutseho mu kiganiro na Ukwezi Tv, yemeza ko atashishoje kandi ko ashimira Perezida Kagame wamuhaye imbabazi.
Kazoza avuga ko Perezida Kagame ari umuyobozi mwiza uzi gushishoza kuko ibyo abandi bita byiza we abibonamo ikibi ari na yo mpamvu kwimika umukono babifataga nk'igikorwa cyiza ariko Perezida Kagame agatahura ububi bwa cyo.
Yagize ati "Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bumvuye ku mutima bugenewe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'abanyarwanda bose muri rusange. Ni ubutumwa bwo kwicuza ndetse no gukemura bagenzi banjye bashobora kugwa mu makosa nk'ayo naguyemo.Umtimanama wanjye waje kundya nkeka ko nakoze amakosa ntagereranywa, mabi cyane ashingiye ku gucamo ibice abanywarnda."
Yungamo ati" Kwibona nk'abakono ni ibintu bibi cyane bishobora gutuma abanyarwanda basubira mu bihe baciyemo mu myaka 29 ishize."
Kazoza akomeza avuga ko icyamuteye kwicuza cyane ari uko asanzwe ari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ndetse ikirenze kuri ibyo akaba n'umukada w'iri shyaka.
Ati " Nk'umunmyamuryango ndetse nkaba n'umukada(cadre) wa FPR Inkotanyi nakomeje kubitekerezaho umutima urandya,Kiriya gikorwa twakoze twabuze ubushishozi, njyewe ubwanjye nabuze ubushishozi, mbura kureba kure,bingusha mu makosa y'agahomamunwa, nkaba nicuza mbikuye ku mutima kandi mpamya ntashidikanya ko bitazongera kumbaho."
Kazoza akebura abakono bagenzi be n'indi miryango kwirinda igikorwa nka kiriya ndetse avuga yeguye ku nshingano yari yahawe ko adashaka no kongera kumva iby'abakono mu matwi ye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show