English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urukiko rwo muri Nigeria, rwashyize akadomo ku byo Naira Marley ahora ashinjwa n’abaturage.

Urukiko rw’i Lagos muri Nigeria, rwashyize akadomo ku byo Naira Marley ahora ashinjwa n’abaturage, ko yagize uruhare mu rupfu rw’umuraperi Mohbad witabye Imana mu 2023 mu buryo budasobanutse.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri, Umucamanza Ejiro Kubenje yatangaje ko Naira Marley nta kintu na kimwe akwiye kubazwa ku rupfu rwa Mohbad kuko ntaho ahuriye nabyo.

Uyu mucamanza kandi yahise ategeka ko uwitwa Samson Balgun usanzwe ategura ibitaramo, Prime Boy na Opere Babatunde wahoze ari umujyanama wa Mohbad bose bagomba guhita barekurwa.

Mohbad yitabye Imana aba mu nzu itunganya umuziki ya Naira Marley yitwa Marlian Records, ndetse mbere y’uko apfa hari amajwi yagiye hanze avuga ko abantu ba hafi ye bari kugambirira kumwica, ibyatumye bosi we Naira ahita ashyirwa mu majwi akanafungwa ariko akaza kurekurwa none akaba yagizwe n’umwere.



Izindi nkuru wasoma

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-26 11:43:49 CAT
Yasuwe: 435


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urukiko-rwo-muri-Nigeria-rwashyize-akadomo-ku-byo-Naira-Marley-ahora-ashinjwa-nabaturage.php