Urukiko rwo muri Nigeria, rwashyize akadomo ku byo Naira Marley ahora ashinjwa n’abaturage.
Urukiko rw’i Lagos muri Nigeria, rwashyize akadomo ku byo Naira Marley ahora ashinjwa n’abaturage, ko yagize uruhare mu rupfu rw’umuraperi Mohbad witabye Imana mu 2023 mu buryo budasobanutse.
Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kabiri, Umucamanza Ejiro Kubenje yatangaje ko Naira Marley nta kintu na kimwe akwiye kubazwa ku rupfu rwa Mohbad kuko ntaho ahuriye nabyo.
Uyu mucamanza kandi yahise ategeka ko uwitwa Samson Balgun usanzwe ategura ibitaramo, Prime Boy na Opere Babatunde wahoze ari umujyanama wa Mohbad bose bagomba guhita barekurwa.
Mohbad yitabye Imana aba mu nzu itunganya umuziki ya Naira Marley yitwa Marlian Records, ndetse mbere y’uko apfa hari amajwi yagiye hanze avuga ko abantu ba hafi ye bari kugambirira kumwica, ibyatumye bosi we Naira ahita ashyirwa mu majwi akanafungwa ariko akaza kurekurwa none akaba yagizwe n’umwere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show