Urukiko rwanze gusubika ifungwa ry’umunyeshuri ukekwaho gusambanya no gutera inda umunyeshuri.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ubujurire bwa Niyonsenga Ramadhan, umunyeshuri w’imyaka 20 wari wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri G.S Mwurire, wasabaga gukurikiranwa adafunzwe mu rubanza aregwamo icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.
Ramadhan yatawe muri yombi mu Ukuboza 2024 nyuma y’uko uwo mwana yari atangiye kugaragaza ibimenyetso by’inda. Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasanze ubusabe bwe bwo kurekurwa butari bufite ishingiro, kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Ubujurire bwateshejwe agaciro
Ramadhan yabanje kwemera icyaha mu bugenzacyaha, ariko nyuma yaje kubihakana avuga ko nta ruhare yabigizemo. Umwunganizi we, Me Englebert Habumuremyi, yagaragarije urukiko ko umukiriya we yemeye icyaha ari uko yari yashyizweho igitutu ndetse ataraburana yunganiwe. Yavuze ko na nyuma yaje guhakana icyaha, bityo ko atagombye gukurikiranwa afunzwe.
Me Englebert yasabye urukiko ko umukiriya we arekurwa, akazategereza igipimo cya DNA nyuma y’uko umwana uzavuka agize amezi atatu. Yongeyeho ko Ramadhan yafashwe hashize igihe icyaha cyakozwe, bityo ko atagombaga gukurikiranwa.
Ubushinjacyaha bwamaganye ibi bisobanuro, buvuga ko Ramadhan yemeye ko yasambanyije umwana inshuro nyinshi ahantu hatandukanye, harimo mu ishyamba no mu rugo rwe. Bwanashimangiye ko kuba uwatanze ikirego yaratinze atari impamvu yo kudakurikirana icyaha, kuko gusambanya umwana biri mu byaha bidasaza.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko Ramadhan agomba gukomeza gukurikiranwa afunzwe, kuko hari ibimenyetso bihagije bimushinja. Byongeye, urubanza rwe rwaramaze kuregerwa mu mizi, bityo nta mpamvu yo kumurekura.
Niyonsenga Ramadhan kuri ubu afungiye mu igororero rya Huye, mu gihe ategereje urubanza rwe mu mizi. Inda y’uwahohotewe imaze kuba imvutsi, aho amakuru atangwa n’ubushinjacyaha avuga ko uyu mwana yari yarashatse no kwiyahura nyuma yo gutwita.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show