English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urujijo ku cyahitanye umugore utwite wasanzwe yapfiriye mu nzu yari amzemo iminsi 3 gusa

Mu Mudugudu wa Karudandi, Akagari ka Munanira ya II, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umugore utwite wasanzwe yapfiriye mu nzu ye, nyuma y’iminsi mike ahageze.

Amakuru y’iki gikorwa cyateye impungenge abatabazi n’abaturanyi yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana saa yine za mu gitondo, tariki ya 22 Gicurasi 2025.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nyakwigendera n’umugabo we bari bamaze iminsi itatu gusa bimukiye muri ako gace. Umurambo w’uwo mugore ngo wasanzwe mu nzu ifunze, bituma abaturage bifashisha inzego z’umutekano kugira ngo bayimenagure binjiremo.

Kayibanda Oscar, umwe mu batuye hafi aho, yabwiye Itangazamakuru ati: “Twabonye inzego z’umutekano zije zimenagura inzu, basangamo umugore yapfuye ari wenyine. Harimo imbabura icanye, bivugwa ko imyuka yayo ishobora kuba ari yo yamuhitanye.”

Bikekwa ko uyu mugore ashobora kuba yahumetse imyuka ihumanya iva ku mbabura yari yasigaye icanye mu cyumba cye, gusa kugeza ubu nta cyemezo cyemeza impamvu nyayo y’urupfu rwe kiratangazwa.

Nyakwigendera yari utwite inda ye ya mbere, ndetse nta mwana bari barabyaranye n’uwo bashakanye.

Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi i Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse (autopsie), mu gihe umugabo we yajyanywe n’inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo atange ibisobanuro mu rwego rw’iperereza.

Inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mubyeyi.



Izindi nkuru wasoma

Uwamamaye ku mazina ya "Ibya Yesu ni ku murongo" yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Kuki Burna Boy w'imyaka 34 y'amavuko adakozwa ibyo gushaka umugore?

Uko Bebe Cool bamuhoza ku nkeke bamukangisha gusaza

Ari gushakishwa nyuma yo kuruma umugore we

Ngororero: Mu myaka 6 gusa, amashanyarazi yiyongereye inshuro 4- Ese amazi meza nayo ni uko?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-22 17:57:33 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urujijo-ku-cyahitanye-umugore-utwite-wasanzwe-yapfiriye-mu-nzu-yari-amzemo-iminsi-3-gusa.php