English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umva  imitoma myiza Clement yabwiye Butera  Knowless ku isaburu ye y’amavuko.

Amagambo  meza aryoheye amatwi Ishimwe Clement yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ayabwira umugore we Butera Knowless amwifuriza isabukuru  nziza y’imyaka 34 yujuje, amwibutsa ko imbere habo habahishiye byinshi kandi byiza.

Ishimwe Clement yagize ati “Isabukuru nziza rukundo rw’ubuzima bwanjye. Buri munsi ndi kumwe nawe uba ari impano, kandi ndagushimira ibitwenge, urukundo na byinshi byo kwibuka twiremeye dufatanyije.”

Ishimwe Clement yakomeje yifuriza umugore we isabukuru nziza, ati “Imbere yacu haduhishiye byinshi bihebuje rukundo rwanjye. Umunsi mwiza udasanzwe kuri wowe ndetse n’ahazaza heza tugenda twubaka dufatanyije.”

Butera Knowless yavutse  ku wa 1 Ukwakira 1990 akaba yujuje  imyaka 34 y’amavuko.

Butera Knowless na Ishimwe Clement mu mwaka wa 2026 ni bwo bakoze ubukwe  nk’umugore n’umugabo biyemeza  kubana akaramata. Aba bombi bakaba bamaze kwibaruka abana batatu.

 

Donatien Nsengimana .



Izindi nkuru wasoma

Mu by’ukuri Perezida Kagame aratinyitse pe! - Umuhanzikazi Butera Knowles.

Leta ya DRC ntiyumva ukuntu abakozi bagenzura ikawa na cacao barimo n’abaturuka mu Rwanda.

Umuhanzikazi Butera Knowless yahakanye ko nta bibazo yigeze agirana na mugenzi we Bwiza.

Madamu Jeannette Kagame yataramanye n’abana abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.

Kamonyi: Aridedegebya nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 17:35:58 CAT
Yasuwe: 157


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umva--imitoma-myiza-Clement-yabwiye-Butera--Knowless-ku-isaburu-ye-yamavuko.php