English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutoza wa Manchester United yabonye instinzi nyuma yo gutsinda FK Bodø/Glimt ibitego 3-2.

Umutoza mushya wa Manchester United, Ruben Amorim, yishimiye gutsinda umukino we wa mbere kuri Old Trafford, aho batsinze FK Bodø/Glimt ibitego 3-2 muri Europa League Nubwo yishimiye iyo ntsinzi, Amorim yemeye ko we n’ikipe ye bari bagifite igitutu cyo kumva ibyo abasaba no kubishyira mu bikorwa.

Amorim w’imyaka 39, yagaragaje ko atari mu bihe byoroshye ubwo yirekuraga agasakuza yishimira igitego cyatsinzwe na Rasmus Hojlund, kimwe muri bibiri uwo mukinnyi yatsinze, kikaba cyatumye amakipe anganya igitego 1-1 mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Uyu mutoza ukomoka muri Portugal amaze iminsi micye mu ikipe, kandi afite gahunda yo gukoresha abakinnyi bo ku mpande basubira inyuma, uburyo Manchester United itaherukaga gukoresha.

Arashaka kubishyira mu bikorwa mu gihe cya shampiyona cyuzuyemo imikino myinshi, akaba ari gukomwa mu nkokora n'uko igihe cyo kwitegura ari gito cyane.

Amorim yakoresheje imyitozo ibiri gusa irimo abakinnyi bose mbere yo gukina umukino wa mbere na Ipswich ku cyumweru, ndetse yongera indi myitozo ibiri mbere yo guhura na Bodo/Glimt muri Europa League.

Yavuze ko uburyo bumwe bwo guhangana n’iki kibazo ari ugukoresha imyitozo myinshi ariko abakinnyi ntibakine umukino bukeye bwaho. Ariko nawe yemeye ko atazi neza niba bizatanga umusaruro uko yabyifuza.

Ati "Ntewe impungenge kuko sinzi uko ibintu bizagenda. Ubu nta kintu tugenzura neza. Simfite ubushobozi bwo kumenya abakinnyi neza kandi ntabwo twakoranye igihe gihagije."

Akomeza  agira ati "Tujya mu mukino twishimye, ariko tuba dufite ubwoba kuko tudashobora kumenya neza uko umukino uzagenda.”

Nubwo bimeze bityo, intsinzi yo ku mukino wa kabiri wa Amorim muri United ishobora kumuha icyizere cyo guhangana n’ibibazo by’umwihariko byo kumvikana no gukorana neza n’ikipe. Iyi ntsinzi ni intangiriro nziza ku mugambi we w'igihe kirekire muri Manchester United.



Izindi nkuru wasoma

Yarabenzwe ahita yiyahura nyuma yo guha akavagari k’amafaranga umumotari amwizeza ko bazabana.

Bipfubusa Joslin yagaruwe ku nshingano ze nk’umutoza mukuru muri Kiyovu Sports.

FIBA 3X3 Africa Cup 2024: Urwanda rwegukanye umudali wa Feza nyuma yo gutsindwa na Madagascar.

Mu mukino w’amahane menshi: APR FC yabashije gutsinda AS Kigali nyuma y’imyaka 6 itayitsinda.

Rayon Sports yihanije Vision FC iyitsinda ibitego 3-0 ikomeza kwicara ku ntebe isumba izindi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-29 11:23:39 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutoza-wa-Manchester-United-yabonye-instinzi-nyuma-yo-gutsinda-FK-BodGlimt-ibitego-32.php